Abatuye akarere ka Gisagara baratangaza ko imiyoborere myiza bayibona muri gahunda zinyuranye zibagenewe bagezwaho n’ubuyobozi ariko kandi bakavuga ko hakirimo urugendo kuko hari n’ibyo bifuza kugeraho bitaragerwaho ndetse n’ibibazo bitarakemuka ahanini bijyanye n’ubutaka.
Kimwe n’ahandi mu gihugu, mu karere ka Gisagara ukwezi kw’imiyoborere myiza gukorwamo ibikorwa bitandukanye biba bisanzwe n’ubundi bikorwa, ariko muri uku kwezi bikagarukwaho ku buryo bwihariye. Hakemurwa ibibazo by’abaturage, hakabaho guhugurwa no gukangurirwa gahunda zinyuranye ku baturage n’ibindi.
Yozefina Kamanzi utuye mu murenge wa Kibirizi muri aka karere avuga ko kugera ubu ibyo ubuyobozi bubagezaho ari byiza kandi babona bayoborwa neza kuko iyo bagannye ubuyobozi bafite ibibazo hageragezwa gushaka umuti wabyo, ariko kandi bakavuga ko hari ibitarakemuka bigendanye n’amasambu, ndetse hakaba hari n’ahakenewe iterambere ritaragezwa.
Ati “Ni byiza ko batwitaho rwose ariko kandi bagerageze banaduhe amashanyarazi hari henshi ataragera cyane cyane mu ngo z’abaturage nkatwe tudafite ubushobozi, n’ibibazo by’amasambu kandi biracyahari mu baturage, urumva ko rero hakiri urugendo”
Bangamwabo Emmanuel nawe utuye muri aka karere ka Gisagara aravuga ko abona hari intambwe igikenewe guterwa mu gufasha abaturage kwivana mu bukene kuko ngo bikigaragara ko hari abakennye kurusha abandi. Avuga ko gahunda yo koroza abaturage yakomeza igashyirwamo imbaraga maze n’abari hasi bakazamuka.
Muri aka karere ka Gisagara muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza hari gukorwamo ibikorwa binyuranye nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere, muri byo hakaba harimo gukemura ibibazo by’abaturage, gukomeza kwigisha abaturage gahunda ya Ndi umunyarwanda, hanateganyijwe amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup, indirimbo n’imivugo n’ibindi.
Mvukiyehe Innocent umunyabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara, avuga ko ibi bikorwa byo mu kwezi kw’imiyoborere myiza bidahagarara na nyuma yaho bikomeza, ariko kandi akanavuga ko hanabaho imbogamizi y’amikoro make ariyo ituma rimwe na rimwe ibikorwa byose bitagenda uko biba byifujwe, ariko bakagerageza gukoresha ubushobozi bafite.
Ati “gukemura ibibazo by’abaturage, gahunda ya Ndi umunyarwanda, gushishikariza abaturage ibikorwa by’iterambere n’ibindi ni gahunda zakozweho zinakomeza, n’ubwo akenshi tutagera aho twifuza kubera amikoro ariko buri gihe tugerageza gukora iby’ingenzi mu bushobozi tuba dufite kandi tubona bigenda neza, tuzakomeza kuko ni urugendo”
Uku kwezi kw’imiyoborere myiza kwatangiye ku itariki ya 20/01/2014 biteganyijwe ko kuzasozwa tariki ya 14/03/2014 2014 ariko amarushanwa y’ Umurenge Kagame Cup, indirimbo n’imivugo bikazasozwa ku itariki ya 23/06/2014, abatsinze bakazahembwa ku itariki 04/07/2014, ku munsi mukuru wo Kwibohora.