Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyabihu: Abagize JADF mu mirenge basabwe kuvugurura imikorere no kwita ku mabwiriza mashya ya Minisitiri w’intebe arebana na JADF

$
0
0
m_Abagize JADF mu mirenge basabwe kuvugurura imikorere no kwita ku mabwiriza mashya ya Minisitiri w’intebe arebana na JADF

Umuyobozi wungirije wa JADF I Nyabihu Mukaminani Angela w’ibumoso, aganira n’abagize JADF mu mirenge yabasabye kuvugurura imikorere

Nyuma yo gushyira ingufu muri JADF y’akarere kuri ubu abagize  JADF bo mu mirenge barasabwa kongera ingufu mu kazi kabo kugira ngo barusheho kugirira akamaro abaturage n’akarere muri rusange mu iterambere. Ibi bikaba bitangazwa n’umuyobozi wungirije wa JADF y’akarere ka Nyabihu akaba n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari Mukaminani Angela.

Ni nyuma y’aho bigaragariye ko muri JADF mu mirenge hari hakiri ibibazo mu mikorere yabo nk’uko Angela yabigarutseho. Ibi kandi bikaba byanemejwe na bamwe mu bayobora JADF z’imirenge twagiranye ikiganiro, batangaje ko hari hagiye hari ibibazo mu mikorere yabo yaba mu ireme ryayo,mu nshingano,yewe no mu bagize JADF ubwabo ku buryo hari inzego batashyiragamo ingufu nyinshi.

Twizerimana Alphonse, umwe mu ba perezida ba JADF mu mirenge,avuga ko nyuma y’amabwiriza mashya ya Minisitiri w’intebe ku bijyanye na JADF, babonye bakanayaganiraho bihagije bari kumwe na bamwe mu bagize JADF y’akarere, ibyababeraga imbogamizi ngo noneho bisobanutse neza hakurikijwe amabwiriza mashya ya Minisitiri w’intebe .

Bakaba basanga bagiye kunoza imikorere n’imikoranire yabo, kugira ngo hagati y’abafatanyabikorwa, imirenge, utugari n’akarere, harangwe imikoranire myiza ,bose buzuzanye baharanira iterambere ry’abaturage n’akarere muri rusange.

Ibi bikaba nk’uko bisanzwe binyura ahanini mu mikoranire myiza izarushaho kubaho binyuze muri JADF,izajya ifasha akarere kumenya ibyo abafatanyabikorwa bagakoreramo  bateganya. Ibyo bikazajya binashyirwa mu mihigo y’iterambere ry’akarere kandi bikazajya byoroha gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo,mu buryo bunoze no ku gihe hirya no hino mu mirenge n’utugari bikorerwamo.

Kugira ngo akarere gatere imbere kandi ibikorwa bigateza imbere bikorwe neza,bikorwe aho bikwiriye,bikorerwe muri gahunda kandi bigirire akamaro abo bigenewe,ni ngombwa ko ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu mirenge no mu karere JADF,rigira imbaraga kandi bakungurana ibitekerezo mu ishyirwamubikorwa ry’ibiba biteganijwe n’abafatanyabikorwa mu karere runaka.

Iyi akaba ariyo mpamvu abagize JADF y’akarere ka Nyabihu bahura kenshi bakungurana ibitekerezo kugira ngo  ibikorwa bigamije iterambere ry’akarere n’abaturage bikorwe neza kandi birusheho kuzamura iterambere ry’abaturage n’akarere aho kudindira cyangwa ngo bikorwe aho bidakenewe.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles