Mugihe igikorwa cyo kwihesha agaciro gikomeje mu Karere ka Ngororero, ku wa 18 Nzeri,2012, igikorwa cyo gutangiza ikigega agaciro Development Fund cyabereye mu Murenge wa Kavumu. Icyo gikorwa cyabanjirijwe n’ibiganiro binyuranye birimo icy’umutekano, icy’imitangire ya service nziza, ikijyanye n’imihigo y’umurenge ya 2012/2013 n’ikiganiro cyo kwihesha agaciro.
Mu kwihesha agaciro abaturage b’umurenge wa Kavumu ku ikubitiro bashyize mu kigega Agaciro Development Fund miliyoni cumi n’eshanu n’ibihumbi mirongo itatu na birindwi na mirongwitandatu n’atatu (15,037,063frw). Mugabo Gaspard ni umuhinzi, we yiyemeje gutanga ibiro 5 by’imyumbati bifite agaciro k’ibihumbi bibiri (2000F).
Naho Mukamusoni Daphrose ati nahawe inka muri gahunda ya girinka, kubera aho ngeze nivana mu bukene ntanze ibihumbi bitanu (5000frw). Igikorwa cyo kwihesha agaciro cyabaye no mu mirenge ya Sovu yakusanyije (22,588,000frw), Ngororero (30,386,414 frw); Muhororo (12,903,000frw) na Kabaya(45,000,000frw).
Ku bijyanye n’umutekano, umuyobozi w’ingabo yavuze ko umutekeno ari wose abaturage bakaba basabwa kurwana urugamba rwo guhashya ubukene bakiyubakira igihugu bihesha agaciro. Ku mitangire ya services nziza perezida w’inama njyanama y’umurenge wa Kavumu yasabye abayobozi kugira gahunda inoze igaragarira ababagana bose bikabarinda guta igihe. Abagana ubuyobozi nabo bagomba kugira gahunda bakirinda gusimbuka inzego igihe basaba services nabyo bituma bata igihe cyabo.
Musabyimana Samuel, umukozi ushinzwe ubuyobozi n’abakozi mu karere ka Ngororero, yasobanuye imvo n’imvano y’ikigega Agaciro Development Fund, yavuze ko ari uburyo abanyarwanda twabonye bwo kwihesha agaciro mu kwiyubakira igihugu mu ruhando rw’amahanga. Yabibukije ko ak’imuhana kaza imvura ihise ndetse hakaba hari n’igihe yahita ntikaze.