Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamagabe: Abayobozi barasabwa kunoza imikorere no kwima urwaho ababakekaho ruswa.

$
0
0

Abayobozi barasabwa kunoza imikorere no kwima urwaho ababakekaho ruswa

Nyuma y’uko hakozwe isuzumamikorere mu nzego z’ibanze ndetse ubushakashatsi bukaba bukigaragaza ko harangwamo ruswa, abayobozi n’abakozi bo mu karere ka Nyamagabe kuva ku karere kugeza ku tugari barasabwa kunoza imikorere no kurushaho gutanga serivisi nziza.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere, abakozi bako, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’ab’utugari kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/11/2013, nyuma yo kugezwaho ibyavuye mu isuzumamikorere ndetse n’icyegeranyo cyerekana imiterere ya Ruswa mu nzego z’ibanze, basabwe kunoza imikorere kandi bagakemura ibibazo by’abaturage biri mu nshingano zabo kugira ngo birinde uwabakekaho ruswa.

Abayobozi n’abakozi basabwe kumva ko ari abagaragu b’abaturage, bakabaha umwanya kandi bagakemura ibibazo byabo ku gihe kugira ngo hatagira ubona ko bari kwitinza kugira ngo bibwirize (babahe ruswa).

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mukarwego Umuhoza Immaculée yasabye abakozi guhindura imikorere, bakagendera kuri gahunda kugira ngo politiki ya leta yo kwegereza abaturage ubuyobozi igire umusaruro abaturage bafashwe.

Mu rwego rwo guha ingufu imitangire ya serivisi nziza ndetse no kunoza imikorere hafashwe umwanzuro ko buri cyumweru hazajya hasurwa umurenge umwe n’utugari tuwugize hagakorwa isuzuma, ndetse bakanaganira n’abaturage ku mikorere y’abayobozi babo nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yabitangaje.

Hongeye gushimangirwa ko kuri buri rwego hashyirwaho serivisi zihatangirwa, kugira ngo usaba serivisi abone ibisabwa n’igihe bisaba ngo zibe zatanzwe, ndetse abakozi bakajya bagira gahunda y’ibikorwa by’icyumweru kandi zigakurikizwa kugira ngo abasaba serivisi babe bazi uwo bashaka igihe aba ahari n’icyo ari bukore, bityo ntibasiragire ngo bitume bumva ko ari amayeri yo kubasaba kwibwiriza.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles