Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Umutekano ugereranywa n’umwuka abantu bahumeka –Supt. Segakware

$
0
0

Umutekano ugereranywa n’umwuka abantu bahumeka –Supt

Abaturage b’akarere ka Nyamasheke barakangurirwa kurinda umutekano ku buryo budasubirwaho kuko ngo iyo umutekano wabuze biba bisa no kubura umwuka abantu bahumeka, ari na byo bigira ingaruka yo gupfa.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu mu karere ka Nyamasheke, Superintendant François Segakware, ubwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11/11/2013 yaganiraga n’abaturage b’umurenge wa Kagano ku buryo barushaho kubungabunga umutekano.

Mu kiganiro Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamasheke yahaye abaturage b’umurenge wa Kagano, yagarutse ku mpamvu zihungabanya umutekano mu baturage, by’umwihariko avuga ku biyobyabwenge ndetse n’amakimbirane yo mu ngo, maze asaba abaturage ko bakwiriye gufata iya mbere mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge kandi agaragaza ko amakimbirane ari ikintu kibangamiye umuryango nyarwanda, ari na yo mpamvu basabwa kubireka kandi bakabirwanya kuko ari byo bigeza ku rugomo no kwicana byakunze kugaragara mu baturage.

Ku kijyanye n’amakimbirane yo mu ngo, Supt. Segakware yasabye abaturage ko bakwiriye kwirinda bene ayo makimbirane ndetse hagira ugirana ikibazo na mugenzi we akaba yakwisunga inzego zitandukanye zikabafasha ariko bidateje ingorane.

Supt. Segakware yagaragaje ko iyo umutekano wabuze mu bantu ari kimwe n’uko umwuka ubura mu kinyabuzima gihumeka kuko icyo gihe habaho urupfu.

Abaturage bakaba basabwe gutanga amakuru y’ikintu cyose babona ko cyahungabanya umutekano, by’umwihariko bagatanga amakuru y’ahagaragara ibiyobyabwenge ndetse n’aho baba benga cyangwa bacuruza ibiyoga by’ibikorano kugira ngo bikumirwe hakiri kare.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles