Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Ngororero: Intore “ INGAMBURUZABUKENE” zahawe amahugurwa ku gaciro k’Umuganda

$
0
0

Mu mwiherero wateguwe na Komite y’Akarere y’ Umuganda yaguye itorero ry’abashinzwe ubuhinzi (Agronomes) “INGAMBURUZABUKENE” ryahuguwe kuruhare rw’umuganda mu bukungu , mu miyoborere myiza ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibyibanzweho cyane ni agaciro k’umuganda kagomba guherekezwa n’indangagaciro nyarwanda zirimo kwihesha agaciro; itegeko rireba umuganda; umuganda nk’umuhigo mu mirenge n’uburyo bwo kwihutisha iterambere. Umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza Musabeyezu Charlotte yabwiye izo ntore ku mavu n’amavuko y’Umuganda n’uburyo ufite uruhare mw’iterambere ry’abaturage.

Intore “ INGAMBURUZABUKENE” zahawe amahugurwa ku gaciro k’Umuganda

Nyiraneza Clothilde atanga amahugurwa

Yatanze ingero zifatika zirimo kubaka amashuri, imihanda, imiyoboro y’amazi n’ibindi. Mugenzi yibukije abahuguwe uburyo raporo z’umuganda zigomba gutangwa n’uburyo umuganda wahabwa agaciro kuburyo bunoze hatabayeho kwihenda ngo bagaragaze ko abantu bakoze igikorwa kinini kandi ari gito cyangwa se ngo bagipfobye.

Umukozi w’Itorero ry’igihugu Mukantabana Odette yashyize ahagaragara indangagaciro zikubiye mu muganda n’uburyo itorero Ingamburuzabukene zarushaho guteza imber izo ndangagaciro. Izo ntore zanahuguwe kubyerekeye itegurwa rya Gahunda y’ibikorwa (Action Plan) n’uburyo iyo gahunda yashyirwa mu bikorwa (Action Plan Implementation).

Basabwe kujya bihutisha raporo z’aho gahunda y’imihigo bihaye igeze ishyirwa mu bikorwa haba hari ingorane bahuye nazo bakazigaragaza kare kugira ngo babone ubwunganizi.

Ingamburuzabukene zasabwe gusuzuma kenshi niba koko umuganda uhabwa umwanya n’agaciro  byawo kugirango koko ugire impinduka zigaragara mu kwihutisha iterambere ry’abaturage.

   

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles