Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwanda | Kayonza: Gukorana na Transparency International Rwanda mu gutanga amasoko bizatuma amasoko arushaho gutangwa mu mucyo

$
0
0

Gukorana na Transparency International Rwanda mu gutanga amasoko bizatuma amasoko arushaho gutangwa mu mucyo

Umuyobozi’akarere ka Kayonza, John Mugabo avuga ko amasezerano ako karere kagiranye n’umuryango Transparency International Rwanda mu rwego rwo gutanga amasoko, azatuma ako karere karushaho gukorera mu mucyo.

Ayo masezerano yiswe ay’ubunyangamugayo (Integrity Pact), asinywa hagati ya Transparency Internationa Rwanda n’uturere uwo muryango ukoreramo harimo n’aka Kayonza.

Umuyobozi w’ako karere avuga ko kugirana ayo masezerano na Transparency International Rwanda bagamije kurushaho gukorera mu mucyo kugira ngo amasoko atangwa atangwe neza na ba Rwiyemezamirimo barusheho gukora neza. Yongeraho ko uwo muryango uzajya ugira inama akarere ka Kayonza kugira ngo ibikorwa byose binyure mu cyo.

Ubusanzwe akarere ka Kayonza niko kikurikiraniraga ibijyanye n’itangwa ry’amasoko, ariko ngo gukorana na Transparency International Rwanda bizatuma serivisi zose zijyanye n’amasoko zirushaho kugenda neza.

Mugabo avuga ko nta kibazo cyari gisanzwe kiri mu kanama gashinzwe gutanga amasoko ku buryo hagira umuntu ukeka ko byaba ari yo mpamvu akarere ka Kayonza kiyambaje indi miryango kugira ngo igafashe mu bijyanye n’itangwa ry’amasoko.

Agira ati “Amasoko yacu twizeye ko atangwa binyuze mu mucyo kuko akanama kacu k’amasoko turakizera, ariko iyo uri mu kibuga ukina abari hanze ni bo bakubwira aharimo udukosa, ahri ibintu abatureba bashobora kutatubwira ariko bakaba babibwira Transparency International Rwanda. Niyo mpamvu twahisemo gukorana”

Uretse Transparency International Rwanda, hari n’indi miryango izagira uruhare muri ayo masezerano harimo na RALGA nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza abivuga. Yongeraho ko nta mafaranga akarere kazishyura iyo miryango kuko bazaba bakorana nk’abafatanyabikorwa.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles