Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gatsibo: Ishyaka PSD ryerekanye abazarihagararira mu matora y’abadepite

$
0
0
Abarwanashyaka ba PSD bari bitabiriye ari benshi

Abarwanashyaka ba PSD bari bitabiriye ari benshi

Gukomeza ibikorwa byo guteza imbere abaturage binyujijwe mu buhinzi n’ubworozi no guhanga imirimo mishya ku rubyiruko niyo ntego y’imyaka 5 ishyaka PSD ryifuza kugeza ku banyarwanda riramutse ritowe ku bwinshi mu kubahagararira mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’abakozi ba Leta akaba n’umurwanashyaka wa PSD Anastase Murekezi kuri uyu wa 1 Nzeli 2013, ubwo bari mu muhango wo gutangiza kwamamaza abakandida b’iri shyaka mu karere ka Gatsibo.

Igikorwa cyo gutangiza kwamamaza abakandida depite b’ishyaka PSD, cyabereye muri santeri ya Ruhengeri akagali ka Nyarubungo umurenge wa Ngarama.

Muri iki gikorwa iri shyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage ryeretse abaturage bamwe mu bakandida bahatanira kujya mu nteko ishingamategeko.

Minisitiri Murekezi yasabye abanyagatsibo gutora iri shyaka ku bwinshi nta n’umwe uvuyemo, kuko ribafitiye gahunda nyinshi kandi zigamije iterambere ryabo cyane ko n’izisanzwe zibagezwaho iri shyaka rizigiramo uruhare runini.

Iri shyaka rivuga ko by’umwihariko muri iyi myaka 5 iri imbere ryifuza gutezimbere abanyarwanda ahanini binyujijwe mu buhinzi n’ubworozi bya kijyambere.

Uretse ubuhinzi n’ubworozi, ibindi ishyaka PSD riteganya kuzageza kubanyarwanda riramutse ritowe ku bwinshi harimo guteza imbere uburezi bufite ireme, ubuvuzi bwiza, kongera umubare w’abagore bajya mu nzego zifata ibyemezo n’ibindi byinshi bitandukanye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles