Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma arashima ko ibikorwa byo kwiyamamaza biri kuba mu mutuzo

Image may be NSFW.
Clik here to view.
m_Umuyobozi

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise,arashima ko ibikorwa byo kwiyamamaza biri kugenda neza mu mutekano mugihe mubindi bihugu usanga biteza imvururu.

Mu rwanda imitwe ya politike iri kuzenguruka hirya no hino mu gihugu biyamamaza bashaka amajwi. hakiyongeraho n’bakandida bigenda.

Ubwo mu murenge wa Jarama, ishyaka PSD ryamamazaga abakandida baryo ,umuyobozi w’akarere ka Ngoma yavuze ko u Rwanda rufite demokarasi n’umutekano kuko ibikorwa byo kwiyamamaza bimenyerewe mu guteza imvururu mubindi bihugu ariko mu Rwanda biba mu ituze.

Yagize ati ”Dufite abaturage beza kuko nta kibazo cyabaye mugihe cyose biyamamaza mugihe mubindi bihugu usanga ibikorwa nkibi bikura abantu imitima ndetse bikanateza imvururu.”

Yakomeje asaba ko iryo tuze rigomba gukomeza kuranga abanyangoma n’abanyarwanda muri rusange  kuko ngo ariyo demokarasi nyayo.

Yagize ati” Ntabwo urya amateke yagombye gushyamirana n’urya ibikoro, nufana rayonsport ntiyakagombye guconcomerana nufana APR, usengera mu bagatorika niyubahane nusengera mu baporoso.”

Urebye iri jambo usanga ubutumwa bukubiyemo busaba abaturage kubana neza badashyamirana ngo nuko umwe ari mu ishyaka iri niri undi murindi.

Akomeza iri jambo yanavuze ko uwaba afite indi myumvire itajyanye n’umurongo wo gushyigikira ituze muri aya matora ,ubuyobozi bwamwegera bukamwigisha  uko akwiye kwitwara.

Amashyaka  mu Rwanda  mbere gato ya Genocide  yagize isura mbi kuko wasangaga yaratezaga abantu guhangana no kurwana ndetse bamwe bakaba banagwa mubikorwa byo kwamaza ishyaka cyangwa za meeting, ubu bisa naho byahinduye isura kuko ubu bikorwa  mu ituze.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles