Rwabuhihi Ezechais wahoze mu Nteko Ishinga Amategeko akaba n’umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, aratangaza ko FPR ikunda abanyarwanda bose ndetse n’abatari abanyamuryango. Ibi Rwabuhihi yabitangaje kuwa 27-08-2013 mu gikorwa cyo kwamamaza umuryango mu matora y’abadepite ateganyijwe kuya 16 Nzeri.
Nk’uko Rwabuhihi Ezechias abivuga, umuryango wa FPR Inkotanyi ni umuryango utikubira, umuryango usaranganya ubuyobozi kandi ugakorera abanyarwanda bose, baba abawurimo n’abatawurimo.
Ibi Rwabuhihi yabibwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga 3000 kuwa 27-08-2013, mu karere ka Karongi bari bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza umuryango mu murenge wa Gashari mu matora y’abadepite azaba ku itariki 16 Nzeri 2013.
Rwabuhihi yaboneyeho akanya ko gusaba abanyamuryango kuzarangwa n’ubwitonzi n’umutuzo mu gihe cy’amatora, kabone n’iyo hagira abashaka kubasembura babashakaho impamvu. Yagize ati:
Murabizi mu bihe by’amatora hari abaza bakubagana, hari abaza babareba igitsure, abo muzabahe inda ya bukuru, mwebwe muri FPR, muzabakire neza, mujye mubasekera naho babasembura. Mugomba kugira imyitwarire myiza irangwa FPR kugira ngo amatora yacu atazabamo igitotsi. Ntitwifuza ko muri raporo zizakorwa n’indorerezi hazagaragaramo igitotsi ku munyamuryango uwo ari wese. Muziheshe icyubahiro n’agaciro, mu biheshe n’umuryango wacu FPR Inkotanyi.
Muri kampanye yo kwamamaza FPR Inkotanyi mu murenge wa Gashari akarere ka Karongi, hatanzwe ubuhamya bw’umugore witwa Mushimiyimana Jeannette, washimiye FPR kuba yaramukuye kure mu 1994 aho nta ngo kintu namba yari asigaranye, none ubu ni rwiyemezamirimo wihagazeho:
Kuva mu 1994 nari narabuze ibintu byinshi, ariko umuryango FPR Inkotanyi wahaye ijambo abagore, batwigisha kwihangira imirimo, nanjye ngana ibigo by’imari iciriritse banguriza amafaranga ngura imashini iboha imipira, mbasha kwigurira inkoko zitera amagi, namwe murabona uko bimeze umuleti ungereho, ndetse kugeza ubu nabashije no kugura inka ya kijyambere.
Ibikorwa byo kwamamaza umuryango FPR Inkotanyi, byabereye mu murenge wa Gashari ku rwego rw’akarere ka Karongi, byitabirwa n’abantu bakabaka ibihumbi bine. Kugeza magingo aya, nta wundi mutwe wa politike wari watangira ibikorwa byo kwiyamamaza muri Karongi. Abahagarariye PL batangarije News Of Rwanda, ko mu gihe kitarambiranye baza gutangira kwiyamamaza.