Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kirehe- Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barasabwa kuzagira ikinyabupfura mu matora ateganijwe

$
0
0

m_dfgfdgfKuri uyu wa 27/08/2013 mu karere ka Kirehe ishyaka FPR-Inkotanyi ryatangije ku mugaragaro igikorwa cyo kwamamaza abakandida-Depite baryo,  kikaba cyatangirijwe mu mmurenge wa Musaza mu karere ka Kirehe, abanyamuryango bibutswa  kuzakora ibikorwa byo kwamamaza abakandida-Depite mu mutuzo no mu bwisanzure.

Minisitiri w’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) Oda Gasinzigwa yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kuzitabira amatora kandi bakazatora mu bwisanzure nta wubangamiye undi, akaba yibukije ko iki ari igikorwa cyo kwamamaza abakandida-Depite, asaba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kuzitabira ari benshi kandi mu mutuzo no mu bwisanzure.

Uyu muyobozi kandi yabasabye  kugira ikinyabupfura muri aya matora yose aho bazaza bari hose bakirinda icyabasubiza inyuma,yabibukijije ko ibikorwa baharanira birimo kubaha amashanyarazi, amazi meza n’ibindi bitandukanye babizeza nk’ishyaka rya FPR-Inkotanyi bashaka ko bizabageraho bose, yakomeje yibutsa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi ko bagomba gukomeza ibikorwa batangiye byose neza kandi bakazatora neza bitorera umuryango FPR-Inkotanyi.

Minisitiri w’iterambere ry’umuryango(MIGEPRPF)akaba yakomeje kwibutsa abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kuba intangarugero mu byo bakora byose bya buri munsi kugira no amatora azagende neza.

Ntakirutimana Vestine ni umwe mu rubyiruko rwiteje imbere, yatanze ubuhamya bw’uko yiteje imbere abikuye ku kuba umuryango FPR-INkotanyi waramufashije nawe akaba ageze ku rwego rwo gufasha abandi mu kazi ke ka buri munsi, ibi akaba abihuriraho na Nyiransabimana Fortunee uvuga ko yatangiriye ku bintu bike none amaze kwigurira imodoka ebyiri, no kwiyubakira igaraje kandi mbere yari umucuruzi w’inyanya mu isoko.

Chairman w’umuryango mu karere ka Kirehe Murayire Protais nawe  yibukije abanyamuryango ibikorwa bagezeho n’ibyo bateganya kugeraho birimo gukomeza gutanga umuriro no gutanga amazi meza mu karere ka Kirehe aho yaba ataragera abibutsa ko gahunda abanyamuryango bagomba kugira ari ugukora amatora mu bwisanzure kandi bakabikora mu kinyabupfura batora ku bwinshi umuryango wa FPR-Inkotanyi.

Iki gikorwa cyo kwiyamamaza cyari kitabiriwe n’abakandida Depite barimo Bwiza Kony, Nsabimana Sareh, Uwimana Xaverine, Mukarindiro hamwe na Rwagasana Erneste.

Amatora y’abadepite ateganijwe kuzaba kuva tariki ya 16/09/2013, FPR-Inkotanyi ni rimwe mu mashyaka  afite abakandida bari kwiyamamariza ubudepite, yose hamwe akaba yaratangiye kwiyamamaza mu bice byose by’igihugu aho bazageza ku itariki 15/09/2013.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles