Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu karere ka Rusizi batoye abazajya kurutonde rw’abakandida bazamamazwa n’umuryango wa FPR Inkotanyi mu matora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa 9 , Inteko itora yari igizwe n’abantu 604, bakaba batoye abagabo 2 n’abagore 2.
Abagabo batowe ni Mporanyi Theobard na Bayihiki Basire ,naho abagore ni Nikuze Nura na Niyonsaba Jeanne bose bo mu ishyaka rya FPR Inkotanyi, bakaziyamamariza gutorerwa kuba mu abadepite mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite
Chair man w’umuryango wa FPR Inkotanyi mukarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar yashimye uburyo aya matora yagenze aho yatangaje ko ubwitabire bwari ijana ku ijana kandi hakaba hatabonetse amajwi y’imfabusa bivuga ko amatora yakozwe mubwisanzure no mu mutuzo kuburyo abanyamuryango bose batashye bishimye
Umukandida Nikuze Nura niwe wagize amajwi ya mbere aho yagize amajwi angana na 510, Mporanyi Theobard agira 403, Niyonsaba Jeanne yagize amajwi 372 naho umukandida Bayihiki Basire abona amajwi 290.