Abakandida bo mu karere ka Burera bazahagararira umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’abadepite azaba muri Nzeli 2013 bamenyekanye nyuma y’amatora yakozwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo muri ako karere.
Ayo matora yabaye ku cyumweru tariki ya 14/07/2013 yagaragaje abakandida bane barimo abagabo babiri ndetse n’abagore babiri. Muri abo bakandida hagaragaraye mo babiri bari basanzwe ari amadepite ndetse n’abandi babiri bashya.
Mu bagabo hatowe Semasaka Gabriel, watowe ku majwi 378 kuri 384 bagombaga gutora. Semasaka yari asanzwe ari umudepite, mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, uhagarariye umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Undi watowe mu bagabo ni Butare Jean Willy, watowe ku majwi 117, kuri 384 bagombaga gutora.
Mu bagore hatowe Nyiramadirida Fortunée, watowe ku majwi 366 kuri 384 bagombaga gutora. Nyiramadirida nawe yari asanzwe ari umudepite mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda, uhagarariye umuryango wa FPR-Inkotanyi.
Undi watowe mu bagore ni Nzayituriki Dorothé, watowe ku majwi 201 kuri 384 y’abagombaga gutora.
Mbere y’uko aba bakandida batorwa bakamenyekana, habanje igikorwa cyo kwiyamamaza, aho buri wese yafashe umwanya akavuga ibigwi bye, ibyo yakoze ndetse n’ibyo ateganya gukora naramuka agiriwe ikizere agatorwa.
Gusa ariko mbere y’uko haba amatora nyir’izina, habanje igikorwa cyo kuzuza komite nyobozi y’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere ka Burera.
Hatowe ushinzwe imibereho myiza ariwe Ndagijimana Jean Damascene ndetse n’ushinzwe imyitwarire (Discipline) ariwe Mukandahiro Odette.
Amatora y’abadepite ateganyijwe hagati ya tariki ya 16 na 18 z’ukwezi kwa 09/2013. Tariki ya 16/09 ni amatora rusange. Tariki ya 17/09 ni amatora y’abagore naho tariki ya 18/09 ni amatora y’urubyiruko n’abafite ubumuga.