Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kamonyi: Uruhare rw’abaturage rurakenewe mu rugamba rwo guharanira ubumwe bwabo

$
0
0

Uruhare rw’abaturage rurakenewe mu rugamba rwo guharanira ubumwe bwabo

Ibi ni ibitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques, mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 19 umunsi mukuru wo kwibohora, byabereye mu murenge wa Musambira. Uyu muyobozi arasaba buri wese gusubiza amaso inyuma akareba ibyo ivangura ryagejeje ku banyarwanda.

“Ntabwo twavuga ko ingengabitekerezo ya jenoside yarangiye 100%”; uku niko Rutsinga abivuga. Aha asobanura ko hashobora kuba hari abantu bagishidikanya ku bumwe bw’abanyarwanda. Arasaba buri wese kureba inyungu afite ku kuba umunyarwanda kuko ubuhamya mu myaka 19 ishize nta macakubiri bwigaragaza.

Uyu muyobozi avuga ko mu myaka isaga 30 u Rwanda rwamaze rufite ubutegetsi bwabibaga amacakubiri mu barutuye, hari ibindi bihugu byakataje mu iterambere bikaba byararusize. Ku bw’iyo mpamvu arabasaba  uruhare rwa buri wese mu guharanira iterambere.

Ati “buri wese aakwiriye kugira umugambi ku buryo buri mwaka ahigira igikorwa cy’iterambere agomba kuba yagezeho, kandi birashoboka”. Yemeza ko abanyarwanda bose ntibari ku rwego rumwe ariko buri wese ku rwego ariho yatera imbere kandi arabasaba gufatanya.

Uruhare rw’abaturage rurakenewe mu rugamba rwo guharanira ubumwe bwabo1

Mu buhamya bwe Shyaka Hassan. Umuturage w’umurenge wa Musambira, avuga ko ubutegetsi bwigitugu bwasoreje kuri jenoside yakorewe abatutsi, abatarapfuye bakaba barasigaye nta mikoro bafite, ariko leta y’ubumwe yaharaniye ko buri wese atera imbere kandi abigizemo uruhare.

Shyaka avuga ko jenoside ikirangira yabaga mu icumbi, ahingira ikilo cya Soya mu minsi ibiri, ariko kuri ubu yize umwuga w’ubuvumvu, akora n’ubuhinzi bwa kijyambere; ngo yiteje imbere ku buryo amaze kwiyubakira amazu arindwi.

Ibi birori byashojwe no gusura ibikorwa by’iterambere akarere ka Kamonyi kagezeho muri uyu mwaka, maze Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Dr Alivera Mukabaramba ashimye umushinga w’inzu  y’ubucuruzi ya Koperative y’abatishoboye bafashwa na VUP mu murenge wa Musambira.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles