Urubyiruko rwitabiriye umunsi wo kwiboza
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burashima cyane uburyo abatuye aka karere nabo bamaze kwibohora, ariko nanone ngo bagomba kugira umuco wo gukunda igihugu cyabo bakanabigaragariza aho baba bari hose.
Ibi umuyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier yabitangaje mu butumwa yari yageneye abaturage b’akarere ka Ruhango ku munsi wo kwibohora wijihijwe tariki ya 04/07/2013 mu kagari ka Rwoga mu murenge wa Ruhango.
Uyu muyobozi yagize ati “rwose abaturage b’aka karere babohotse mu bintu byinshi cyane cyane mu nkingi 4 za Guverinoma, ariko tukaba tubasaba no gukomeza kurangwa n’umuco wo gukunda igihugu cyabo bakacyiyumvamo”.
Aha uyu muyobozi akaba yasabye abaturage b’akarere ka Ruhango cyane urubyiruko gukunda igihugu bagaterwa n’akanyamuneza ko ku kivuga neza bakirutisha ibindi biyumvamo ko bafite igihugu cy’ibashyigikiye mu bikorwa byiterambere.
Abitabiriye uyu muhango bagaragaje ko bibohoye bacinya akadiho
Abari bitabiriye uyu muhango, bagaragaje ko bamaze kwibohora, aho bashimiraga Leta y’uko yabegereje ubuyobozi ndetse b’akaba bagenda batera imbere umunsi ku wundi.
Ntakirutimana Jean Claude, ni urubyiruko rwari rwitabiriye uyu muhango wo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 19, yavuze ko nk’urubyiruko bagomba gufatanya n’ababyeyi babo bakumvira inama bagirwa n’ubuyobozi kugirango bakomeze kurushaho kugira umuco wo gukunda igihugu cyabo.