Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rubona: Barishimira ibyo bamaze kugeraho mu myaka 19 yo kwibohora

$
0
0

Barishimira ibyo bamaze kugeraho mu myaka 19 yo kwibohora

Ruboneza Ambroise Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo

Tariki ya 4 Nyakanga buri mwaka ni umunsi u Rwanda n’abanyarwanda bibuka ubwo FPR-inkotanyi yabohoraga igihugu, uyu munsi bikaba byari bibaye ku nshuro ya 19 mu Rwanda hibukwa icyo gikorwa. Mu karere ka Gatsibo kimwe no mu gihugu hose uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’imidugudu bikaba byabereye mu Kagali ka Rubona ho mu Murenge wa Kiziguro.

Ibi birori byatangijwe n’urugendo rwaranzwe na morali nyinshi y’abari bitabiriye kwizihiza uyu munsi bishimira imyaka 19 u Rwanda rumaze rwibohoye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Rubona Sekaziga Francois akaba yishimira iterambere akagali ayobora kamaze kugeraho kabikesha ubuyobozi bwiza.

Ati:”Ibi ni ibintu byo kwishimira cyane, nyuma y’imyaka 19 u Rwanda ruvuye mu icuraburindi Akagali kacu ubu niko kari ku isonga mu tundi tugali twose tugize Akarere ka Gatsibo mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta”.

Mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori, Ruboneza Ambroise Umujyobozi w’Akarere ka Gatsibo, yasabye abaturage gukomeza kubumbatira ibyo bamaze kugeraho, abasaba kwima amatwi abashaka gusenya ibyo byiza byagezweho.

Kuri uyu munsi kandi abayobozi b’imidugudu baboneyeho umwanya wo kugaragaza ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi cyane cyane ibyurugenda basaba ubuyobozi kureba icyo bwabikoraho.

Akagali ka Rubona Kagizwe n’imidugudu 17 yose ikaba yari yitabiriye ibi birori, uyu munsi wari wanitabiriwe kandi n’abayobozi b’ingabo na polisi mu Karere ka Gatsibo ukaba wasojwe n’ubusabane hagati y’abatuye iyo midugudu n’abayobozi babo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti:”Kwizihiza ukongera kwiyubaka kwa Afurika, duharanira kwigira”


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles