Abaturage ba Mataba barishimira iterambere bagezeho.
Abaturage bo mu midugudu ya Gatovu na Munini mu Kagali ka Gikombe ho mu Murenge wa Mataba bari kumwe n’abayobozi batandukanye bizihije umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 19 bishimira ibikorwa by’iterambere bagezeho.
Mu buhamya abaturage batanze bavuze ko gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta zatumye baca ukubiri n’ubukene babasha gukora ku ifaranga.
Mukantabana Liberata asobanura ko gahunda ya VUP yamufashije kwivana mu bukene ahabwa inguzanyo yaguzemo ingurube ikaba ibyaguye inshuro eshatu. Uretse ibyo, abana be babashije kwiga amashuri yisumbuye ku buntu none umwe arangije amashuri makuru muri Ishuri rikuru rya INES.
Beregejwe ibigo by’imari biciritse nka SACCO ku buryo abashoboye gukorana nayo bahawe inguzanyo zo kwiteza imbere. Batangaje ko banywaga amazi y’utugezi tumanuka mu misozi ndetse bakanakoresha amazi ya Nyabarongo none babonye amazi meza nyuma y’igihe gito bayasabye ubuyobozi bw’akarere.
Ngerageze Wellars, umuturage wo muri ako kagali ashima ko abayobozi babayoboye neza babageza ku iterambere.
Agira ati: “Ni ukwibohora kuko twavuye mu ntambara tumeze neza, turarya tukaryama, turi mu iterambere n’imbere hose turikujya mu iterambere. Abayobozi batuyoboye batuyoboye neza twageze ku iterambere n’ubu nibo tubikesha rwose.”
Umucekuru w’imyaka 78 witwa Nyirazogeye Drocella asaba ko ibyagezweho bisigasirwa kugira ngo bakomeze gutera imbere. Ati: “Leta ni nziza…n’ubwo njye nshaje nabwira abakiri bato uyu mutekano, ibi byiza biriho bikomeze babashyire imbere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias yibukije abaturage ko kwibohoza bijyana no kwikura mu bukene. Yasababye gufatanya n’ubuyobozi bakimuka ahantu batuye hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Abayobozi batandukanye bacinya akadiho n’abaturage.
Yanenze abahinzi bafite urutoki ruticiye bityo ntibabone umusaruro ushimishije, abasaba kwigira ku bandi. Avuga ko Umurenge wa Mataba kuva kera weraga ikawa n’inanasi, aboneraho kubasaba kongeramo ingufu muri ibyo bihingwa.
Hon. Uwamaliya Devota, witabiriye uwo munsi, yakanguriye abaturage guharanira kwigira no gutera ikirenge mu cy’intwari kugira ngo u Rwanda rukomeza rube rwiza.