Umunyamabanga mukuru w’inteko ishingamategeko y’u Rwanda Mukarurangwa Immaculee atangaza ko atigeze yemera ubwigenge bw’u Rwanda bwo ku ya 01/07/1962 kuko bwasubije ibintu irudubi aho kugirango bigende neza kurusha uko byari byifashe.
Mukarurangwa yagize ati: “ubwigenge simbwemera kuko aho kugirango igihugu kigere heza ahubwo cyajyiye mu rwobo”.
Akomeza avuga ko ku ngoma zakurikiye ubu bwigenge ariko ikibazo cy’amoko yari yarakuririjwe n’abazungu ariko cyagize ingufu kurusha ubwo urwanda rwabayeho.Ati: “Bimitse ivangura rishingiye ku bwoko, ku turere n’ibindi”.
Nk’uko akomeza abitangaza ngo n’umukuru w’igihugu kimwe n’abayobozi bakuru bayoboranaga bagenderaga ku ivangura ry’amoko kandi ari nabo bariyoboye. Ati: “Kayibanda yigeze kuvuga ngo ‘abahutu nibo banyarwanda b’ukuri’ ukibaza abandi banyarwanda icyo aricyo bikakuyobera”.
Aha Mukarurangwa avuga ko aba bayobozi bashukaga abanyarwanda kugirango babagwishe mu cyobo batazikuramo. Ati: “ese abaminisitiri bari barashatse abatutsikazi ni bangahe? Ni benshi kandi bakarenga bakigisha ibyo! Ubu se abana babyaye bo ni iki koko?”
Mukarurangwa akomeza avuga ko kuba ubwoko bwarakomeje kwandikwa mu byangombwa by’abanyarwanda nk’uko byari byarakozwe n’abazungu ngo byari mu rwego rwo kuvutswa uburenganzira bakwiye.
Akaba yatanze imibare igaragaza uko muri imwe mu myaka ya mbere ya jenoside byari byifashe ku butegetsi. Yagize ati: “kuva mu mwaka w’1987, inteko yari igizwe n’abadepite 70, abadepite 2 nibo bari abatutsi, abaminisitiri 20 harimo umututsi umwe gusa mu baperefe 10 nta n’umwe wari urimo sibye Perefe wa Butare bashyizeho jenoside yegereje ariko nawe yahise yicwa”.
Kubwe ngo nyuma y’umwaka w’1994 jenoside irangiye ngo nibwo bwa mbere abanyarwanda babonye ubuyobozi bwiza butagira ivangura rishingiye ku moko ndetse n’irindi iryo ariryo ryose ryakorwaga.