Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Gatsibo: Intore zagize uruhare mu kwesa imihigo

$
0
0
Umfuyisoni Bernadette umutahira mukuru w’intore mu Karere ka Gatsibo

Umfuyisoni Bernadette umutahira mukuru w’intore mu Karere ka Gatsibo

Ibikorwa zakoze mu gihe cy’amezi arindwi ziri ku rugerero, intore zo mu karere ka Gatsibo zirabishimirwa cyane ko byagize uruhare mu kuzamura ikigero cyo kwesa imihigo y’aka karere.

Ibi uru rubyiruko rwari ku rugerero rwabibwiwe na Umfuyisoni Bernadette, umutahira w’intore mu karere ka Gatsibo, ubwo hasozwaga icyiciro cya kabiri cy’ibikorwa by’intore ziri ku rugerero.

Kimwe n’ahandi mu gihugu mu karere ka Gatsibo tariki ya 28 Kamena,2013 hasojwe ibikorwa by’urugerero by’icyiciro cya kabiri intore zimazemo amezi arindwi, mu mirenge yose hakaba harabaye igikorwa cyo gusoza banashyikirizwa impamyabushobozi z’ibyo bakoze.

Ubwo umutahira w’intore mu karere ka Gatsibo Umfuyisoni Bernadette yasuraga intore zo mu murenge wa Rwimbogo, yabashimiye uburyo bitwaye muri iki gihe gishize anabasaba ko ibyo bize kandi bakoze bakomeza no kubyegereza abandi mu matorero yo mu midugudu no mu bigo by’amashuli.

Uretse impamyabumenyi zo ku rwego rw’igihugu zihabwa intore muri rusange akarere ka Gatsibo nako  kateganyije ibyemezo by’ishimwe kubabaye indashyikirwa kuri buri murenge no mu tugari.

Umurenge wa Rwimbogo nawo washimiye ababaye indashyikirwa n’umutoza wahize abandi haza ku isonga akagari ka Kiburara bahabwa icyemezo cy’ishimwe. Hamuritswe kandi ibyakozwe muri rusange hanagaragazwa agaciro k’ibikorwa by’amaboko birimo gukora uturima tw’igikoni, kubakira abatishoboye, gutunganya ibiro by’utugari n’ibindi.

Ibikorwa by’izi ntore zo mu murenge wa Rwimbogo byishimiwe n’ubuyobozi bwawo aho ngo intore zabafashije mu gukusanya imibare itandukanye izabafasha mu kunoza service baha abaturage.

Umfuyisoni yashimiye ababyeyi uburyo bagize imyumire myiza bagaha abana umwanya wo gukora iyi mirimo mu gihe hari abahaga iki gikorwa izindi nyito zigamije guca intege. Yasabye izi ntore gukomeza umuco w’ubutwari no guharanira icyiza kandi bakitabira no gukomeza icyiciro cya gatatu gisigaye.

Muri uyu murenge wa Rwimbogo intore zisoje iki cyiciro ni 60, mu gihe mu karere ka Gatsibo hose hashimirwa abasaga 1200 bitabiriye bakanasoza neza iki cyiciro cya kabili.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles