Igihe ibitaro bya Kaminuza by’i Butare byibukaga jenoside yakorewe abatutsi ku itariki ya 28/6/2013, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Eugene Kayiranga Muzuka, yavuze ko jenoside yatumye u Rwanda ruhomba abanyabwenge.
Uyu muyobozi yateruye agira ati « Iyo duteranye twibuka abazize jenoside, tuba tugira ngo twongere dutekereze ku mateka yacu nk’Abanyarwanda, dutekereze ku mbaraga nyinshi igihugu cyacu cyatakaje, imbaraga z’abatutsi bishwe bazira uko baremwe. »
Yunzemo ati « Dutekereze n’igihombo byatugizeho nk’igihugu ndetse n’isi. Kuko iyo urebye abadogiteri bari hano ukareba amashuri biga, ukareba imyaka bitwara, ukareba ubumenyi abantu baba bafite, umuntu akihandagaza akaza akica umuntu ako kanya, wibaza igihe ubwo bumenyi, izo mbaraga, igihugu kizongera kubibonera. »
Meya muzuka kandi yavuze ko iyo urebye ingaruka za jenoside, wibaza icyo uwateguye jenoside yari agamije kugira ngo yice Abanyarwanda barenze miriyoni. Ngo bituma kandi wibaza n’imbaraga abapfuye bakabaye barakoresheje mu guteza imbere igihugu cyacu.
Na none kandi ariko « Iyo urebye ibyo byose, ni bwo ubona ingaruka z‘ubuyobozi bubi »