Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kamonyi: Basanga u Rwanda rwarabonye ubwigenge nyuma ya jenoside

$
0
0

rwanda-mapBamwe mu baturage b’akarere ka Kamonyi, bavuga ko nubwo bivugwa ko u Rwanda rwabonye ubwigenge muri 1962, Ubwigenge nyabwo bwagaragaye nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi kuko ari ho rwabonye ubuyobozi butavangura.

Ku isabukuru ya 51 y’ubwigenge bw’u Rwanda, abanyakamonyi twaganiriye batangaza ko Ubwigenge bwatanzwe mu 1962, bwari bucagase kuko iyo buza kuzura ntibwari kuvangura abaturage.

Kamagaju Clotilde, umukecuru w’imyaka 68, avuga ko ubwo u Rwanda rwabonaga Ubwigenge, ubutegetsi bwa Kayibanda butahwemye gutoteza abanyarwanda bari mu bwoko bw’abatutsi, bakabatwikira amazu, bakabasahura imitungo, bakanabica buhoro buhoro mu byo bitaga “Muyaga”.

Aha ni ho Kamagaju ahera avuga ko “ubwo bwigenge butari bwuzuye kuko iyo buza kuzura buri munyarwanda yari kubaho mu bwisanzure”.

Uwitwa Ngamije w’imyaka 65 we ngo ntiyavuga ko habayeho ubwigenge, ahubwo ngo kari agakingirizo k’abanyapolitiki bashakaga kwikubira ubutegetsi no gukandamiza igice kimwe cy’anbanyarwanda. Ngo habayeho kuvangura amoko ku buryo abatutsi bahezwaga mu nama no mu mashuri.

Akomeza avuga ko haba ku butegetsi bwa Kayibanda n’ubwa Habyarimana, abategetsi bakoreraga mu kwaha kw’abazungu, bavugaga ko baretse ubutegetsi ariko bagakomeza kuyoborera mu madini aho bakoraga nk’abamisiyoneri. Aragira ati ”ntacyo abayobozi bakoraga batagishije inama abazungu”.

Abo twaganiriye ngo basanga ubutegetsi bwahagaritse jenoside, ari bwo bwagaragaje ubwigenge bw’abanyarwanda, kuko bwahaye ijambo buri muturage kandi n’ibyemezo bifatwa akaba abigiramo uruhare kandi n’akarengane kakaba karacitse mu gihugu.

Kamali Camille w’imyaka 73, ahamya ko Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda iharanira imibereho myiza ya buri munyarwanda kandi ntawe irutishije undi. Ngo izo akaba ari zo nzozi, abatanze igitekerezo cy’ubwigenge bari bagamije, ariko kikaba kitaragezweho.

Arashima gahunda z’abayobozi zo kwegera abaturage bakamenya ibyo bakeneye babicishije mu matora no mu nama y’Umushyikirano, kuko bituma buri wese ataniganwa ijambo mu gihe afite agitekerezo ashaka kugeza ku bayobozi b’igihugu.

Abo twaganiriye barasaba abanyarwanda gusigasira intambwe imaze kugerwaho mu kwigenga, maze bakirinda amacakubiri yakongera kubateranya bakongera kugwa mu mahano nk’ayabaye muri Jenoside yakorewe abatutsi.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles