Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Urubyiruko nirwo u Rwanda rutezeho ejo hazaza heza-Uwamariya

$
0
0

Urubyiruko nirwo u Rwanda

Kuri uyu wa 13/06/2013 mu karere ka Kirehe habereye igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu bitewe n’uko aka karere kari mu turere tunyuramo urumogi rwinshi ruvuye mu gihugu cy’ abaturanyi cya Tanzaniya, ibi biyobyabwenge birimo urumogi, Kanyanga, inzoga z’inkorano n’ibintu bituma urubyiruko rwishora mu bikorwa bibi.

Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba Uwamariya Odette akaba yibukije abari bitabiriye iki gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge muri iki cyumweru cya Polisi cyo gukora ibikorwa bitandukanye ko bagomba kwita ku kurwanya ibiyobyabwenge kuko byangiza urubyiruko bikaba biri no mu bishobora gutuma bareka n’akazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba yibukije kandi ko urubyiruko arirwo batezeho ejo hazaza heza, akaba abasaba kudahishira uwo ariwe wese waba acuruza cyangwa se anywa urumogi, akaba abasaba kubirwanya, yakomeje avuga ko abayobozi b’intara ya  Kagera ho mu gihugu cya Tanzaniya babizi ko urumogi rwinjira mu karere ka Kirehe ruva mu gihugu cyabo akaba avuga ko bagikomeje kuvugana kugira ngo babe bashaka ingamba zo kururwanya.

Ubufatanye bw’abaturage, polisi n’ubuyobozi nibyo bizafasha mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko aribyo biri mu bibangamira umutekano cyane cyane iyo biri mu rubryiruko, akaba yavuze ko impamvu baje muri Kirehe ari uko hagaragaye ko hanyura urumogi rwinshi ruvuye mu gihugu cya Tanzaniya nkuko Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije DIGP Nsabimana Stanley yabigarutseho.

Musenyeri Birindabagabo Aloys, uhagarariye komisiyo yo kurwanya ibiyobyabwenge mu Rwanda avuga ko ibiyobyabwenge biri mu bibangamiye urubyiruko akaba avuga ko ibiyobyabwenge ari uburozi, akaba asaba ubufatanye na polisi mu kurwanya urumogi kuko arirwo ruri mu bituma umutekano uhungabana kandi kuri ubu usanga rwiganje mu rubyiruko.

Muri iki gikorwa herekanywe urumogi rwafashwe hamwe n’abarufatanywe bose bakaba bavuga ko batazongera kurucuruza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais yashimiye ubuyobozi bwa polisi bakomeje gufatanya kugira ngo bace ibiyobyabwenge muri aka karere akaba asaba n’abaturage kujya baba maso bagafatanya na polisi muri ibi bikorwa bya buri munsi.

Umuyobozi w’Intara y’iburasirasuba, Odette uwamariya, akaba yarangije ashimira ubuyobozi bwa polisi bwateguye iki gikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge, cyashyizwe mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya polisi, insanganyamatsiko ikaba yagiraga iti “Ubufatanye bwa Police n’abaturage ni umusingi w’umutekano urambye”

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles