Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

RDSF irashima uburyo imihigo y’akarere ka Rulindo y’umwaka utaha iteguye.

$
0
0

RDSF irashima uburyo

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutera inkunga imishinga y’uturere( RDSF) Laetitia Nkunda, aratangaza ko yashimishijwe cyane n’uburyo akarere ka Rulindo kateguye imihigo yako y’umwaka utaha uhereye ku tugari ukageza ku karere .

Ibyo yabitangaje kuri uyu wa uyu gatatu tariki ya  12 Kamena 2013, ubwo yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika imihigo y’umwaka utaha wa 2013-2014 muri aka  karere.

Nkunda, avuga ko uburyo imihigo iteguye bijyanye na gahunda ya Leta y’uburyo imihigo igomba gutegurwa, hagaragazwa umusaruro w’ibizayivamo.

Yagize ati” Imihigo mu karere ka Rulindo iteguranye ubuhanga.Ndashima cyane uburyo iteguye ,ibi biragaragaza ubuyobozi bwiza buranga aka karere,nshimira abayobozi bose kandi mbifuriza kuzayihigura ijana ku ijana.”

Yakomeje avuga ko nk’ikigo ahagarariye nabo bazakomeza gushyikira akarere,no kukaba hafi ,babagira inama.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus, yashimye ubuyobozi bwa RDSF uburyo bukomeza kubaba hafi no kubagira inama mu bijyanye no guhiga no guhigura.

Yashimye kandi abagize uruhare mu itegurwa ry’iyi mihigo, ndetse n’umurava bakorana mu kuzuza inshingano z’akazi kabo,nk’abantu bafatanije kuyobora.

Mu mihigo abayobozi hafi ya bose bahurijeho muri gahunda itaha kuzongeramo imbaraga, harimo kugeza mashanyarazi, amazi meza, ndetse n’imihanda mu baturage batuye akarere ka Rulindo aho bitaragera mu mirenge mike.

Mu buhinzi naho abayobozi biyemeje kuzongera ubuso buhinzeho, muri gahunda yo guhuza ubutaka.

Ibi ngo bikazatanga umusaruro ugaragara, aho batanze urugero ku bigori, ko  umusaruro wabyo, ungana na toni ibihumbi 48 ari wo uteganijwe ukazahingwa kuri ha ibihumbi 12.

Havuzwe kandi ko mu rwego rwo kwita ku bukerarugendo, mu mihigo y’Akarere hateganyijwe ko mu murenge wa Rusiga ahitwa ku kirenge cya Ruganzu hazatunganywa, hakaba ahantu ndangamateka, Ibi ngo bizatuma ba mukerarugendo bazajya basura aka karere, ndetse hakanigirwa amateka yaranze u Rwanda n’Akarere ka Rulindo by’umwihariko,bakanahasiga amafranga.

Muri iyi mihigo kandi ngo  hazanatunganywa umujyi wa shyorongi, kuri ubu imirimo yo gutunganya ubusitani bwa shyorongi ikaba igeze kure.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles