Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Kamonyi: Abayobozi barasabwa kuba intangarugero mu baturage bashinzwe

$
0
0

Abayobozi barasabwa

Depite Rwaka Pierre Claver arasaba abakozi b’Akarere ka Kamonyi kurangwa n’umuco w’ubupfura, gukunda bagenzi n’igihugu, kugira ngo babe koko umusemburo w’imiyoborere myiza n’intangarugero mu baturage bashinzwe kuyobora.

Ibi yabisabye abakozi b’Akarere ka Kamonyi kuva ku rwego rw’akagari kugera ku Karere, ubwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kamena 2013 bibukaga bagenzi babo bakoreraga muri aka Karere bakaza kwicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wo kongera gusubiza icyubahiro izo nzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi  wabereye ku cyicaro cy’akarere ka Kamonyi ukaba wahuje abayobozi mu nzego zinyuranye, inshuti, abavandimwe n’abacitse icumu. Hakaba hibukwa abahoze bakorera amakomini Runda, Taba, Kayenzi, Mugina, Musambira na Rutobwe.

Iyi ntumwa ya Rubanda yashimiye ubuyobozi bw’akarere kubera uyu mwanya wihariye bageneye kwibuka aba bakozi, bityo asaba buri mukozi wese w’akarere kugira ishyaka n’ubutwari bwo guharanira icyiza , akirinda ikibi icyo aricyo cyose.

Umuyoboi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques yasabye abakozi kwamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside, bakaba abayobozi beza baharanira icyiza no kwitangira abo bayobora. Aha yatanze urugero rw’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Mugina Callixte Ndagijimana witandukanyije n’umugambi mubisha wa Jenoside agakomeza guharanira ubumwe bw’abaturage yari ashinzwe, kugeza ubwo yicwaga muri Mata 1994 agapfana n’abaturage be.

Mu buhamya bwe, Uwitije Marie Jeanne, umwe mu bibuka ababo baguye muri jenoside, yagarutse ku nzira y’umusaraba abatutsi banyuzemo, uko bagendaga bicwa imihanda yose, batotezwa, bakabuzwa uburenganzira bwose bukwiye umuntu.

Uyu mubyeyi yasabye abayobozi b’iki gihe guharanira ubumwe bw’abo bayobora bakababera umuyoboro w’ibitekerezo byubaka n’imibereho myiza muri rusange.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles