Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ngororero: Abayobozi b’imirenge n’utugali bagiriwe inama yo kunoza imihigo

$
0
0

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2013, umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon arikumwe n’itsinda ry’abakozi baturutse muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yari yaje gutanga inama kuburyo imihigo y’utugari yanozwa, bafashije abayobozi b’imirenge n’utugari mukunoza imihigo yabo.

Bimwe mubyo iryo tsinda ryatanzeho inama mu mirenge n’utugari byo mu karere ka ngororero ni: kugaruza imitungo y’imfubyi n’abapfakazi bazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’i994, Kurangiza ibibazo by’abaturage ku rugero rw’100%, Kubungabunga umuhanda wa kaburimbo Ngororero-Kabaya ugenda wangirika kubera inkangu no gushishikariza abaturage kongera umubare w’ingo zikoresha biogaz hakorwa ingendoshuri  mu turere twateye imbere muri urwo rwego.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bakoze imihigo batitaye ku mihigo y’ingo bo bakaba banenzwe basabwa kuyinoza n’ abahiga mw’izina ryabo bwite basabwe kubikora mw’izina ry’abaturage bahagarariye.

Abaybozi b’imirenge n’utugali bagiriwe inama yo kunoza imihigo

Abaybozi b’imirenge n’utugali bagiriwe inama yo kunoza imihigo

Mu kugira inama abayobozi b’imirenge n’utugari, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba  Bwana Jabo Jean Paul wari kumwe n’izo ntumwa yagarutse ku nama Perezida Kagame yagiriye abanyarwanda ubwo yasuraga akarereka Musanze arizo; Kugira isuku haterwa ibiti n’indabyo mu ngo,  ku mihanda n’ahandi hantu hahurira abantu benshi (greening and beautification); Kubyaza umusaruro utubutse ku buso buto hahuzwa ubutaka; no gushyira mu bikorwa ibyo ubuyobozi bwemereye abaturage ku buryo bwihuse kandi bunoze, maze abasaba nabo kubishyira mubikorwa.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles