Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Jenoside yashobotse kuko abanyarwanda batatiye indangagaciro z’umuco nyarwanda – PS MINISPOC.

$
0
0

Jenoside yashobotse kuko abanyarwanda batatiye indangagaciro z’umuco nyarwanda - PS MINISPOC.Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umuco na siporo, Kalisa Edouard arasaba abanyarwanda gutekereza ku mateka y’u Rwanda ndetse no kongera kubaka umuco nyarwanda ushingiye ku ndangagaciro, ngo kuko kuba jenoside yarashobotse ari uko zari zatatiwe.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/06/2013, ubwo abakozi ba Minisiteri y’umuco na siporo (MINISPOC) n’ibigo biyishamikiyeho aribyo; komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, ingoro y’umurage y’u Rwanda, inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco n’urwego rw’intwari, basuraga urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi.

Avugana n’itangazamakuru, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’umuco na siporo yagize ati: “turabasaba rero kugira ngo abanyarwanda bakomeze batekereze ku mateka yacu, barebe indangagaciro z’umuco nyarwanda, ibyabaye muri iki gihugu ni uko abantu bari bazitatiye. Tukaba dusaba ngo abantu bazihe agaciro bazigishe urubyiruko n’abana kugira ngo bazakomeze mu murongo w’icyerekezo igihugu cyacu kirimo”.

Umuntu ngo afata ingamba zikenewe nyuma yo gusobanukirwa n’ikibazo, bityo abanyarwanda bakaba basabwa kumenya amateka ya jenoside, bakayibuka ndetse bakanafata ingamba zigamije gutuma bitazongera kubaho.

Gusura inzibutso za jenoside ngo bifasha gutekereza ku mateka y’u Rwanda n’ubwo atari meza bityo hagafatwa ingamba zo kubaka andi meza asimbura amabi igihugu cyanyuzemo.

Nyuma yo gusura ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi, minisiteri y’umuco na siporo ndetse n’ibigo biyishamikiyeho byaruteye inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 yo gukoreshwa mu mirimo itandukanye ihakorerwa, ndetse banasura abacitse ku icumu baba mu mudugudu wa Kibumbwe mu murenge wa Kibumbwe babashyikiriza inkunga ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi bisaga 900 yo gukoresha mu bworozi bw’amatungo magufi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles