Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza, Ngabonziza Bideri Vincent, yadutangarije ko abakuru b’imidugudu bagaragara mu makosa yo gukora kanyanga cyangwa bagahishira abayikora bazasimbuzwa abandi.
Ngo mu kagari ka Kabura bateguye inama y’abaturage tariki 16/06/2013, aho abayobozi b’imidugudu bakora kanyanga bazasezererwa. Kugeza ubu abakuru b’imidugudu itandatu yo mu kagari ka Kabura ni bo bavuzweho kuba bakora inzoga ya Kanyanga.
Tariki 12/06/2013, abaturage bo mu mudugudu wa Kabeza batangarije Polisi ikorera mu karere ka Kayonza ko ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga ya Kanyanga ari byo ntandaro y’amakimbirane mu miryango ndetse bamwe mu babikoreshaga bahita baniyemeza kubireka.
Mu kagari ka Kabura hagiye hakorwa imikwabu mu bihe bitandukanye yo gufata abenga kanyanga muri ako kagari bagahanwa, ariko nyuma y’igihe bamwe bakongera kuyenga.
Mu kiganiro Polisi ikorera mu karere ka Kayonza yahaye abaturage bo mu mudugudu wa Kabeza mu rwego rw’icyumweru cyahariwe Polisi, hari abaturage bavuze ko kuba inzoga ya Kanyanga idacika muri ako kagari ari uko hari na bamwe mu bakuru b’imidugudu bayenga kandi ari bo bakabaye batanga urugero rwiza ku baturage.
Akagari ka Kabura karimo abaturage bagera ku 8900, ariko hafi kimwe cya kabiri cya bo ngo banywa Kanyanga nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo yabidutangarije.
Mu kagari ka Kabura hari hagaragaye inganda zengerwamo Kanyanga zigera ku munani, ubu hamaze gusenywa inganda eshatu.
Mu gihe cy’ukwezi inganda zindi zisigaye na zo ngo zizaba zamaze gusenywa, hakazasigara ikibazo cy’izindi nganda bamwe mu baturage bagiye bakora ikuzimu, mu mashyamba n’ahandi hantu hihishe nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarondo akomeza abivuga.
Kurandura inzoga ya Kanyanga mu kagari ka Kabura ngo ni urugamba rutoroshye kuko hari igihe abayikora bifashisha imiheto n’imihoro bakarwanya abayobozi bagiye gusenya inganda za kanyanga.
Gusa ngo ntibizatuma urugamba rwo kubarwanya rudakomeza nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kabarondo akomeza abivuga.