Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Nyamasheke: Abahagarariye imitwe ya politike n’imiryango itari iya leta barasabwa kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatora

$
0
0

Abahagarariye imitwe ya politike n’imiryango itari iya leta barasabwa kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatoraAbahagarariye imitwe ya politike, imiryango itari iya leta n’abanyamadini barasabwa kugira uruhare mu migendekere myiza y’amatora y’abadepite azaba mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2013.

Ibi byaganiriweho kuri uyu wa kane, tariki ya 30/05/2013 mu mahugurwa yagenewe abahagarariye imitwe ya politike yemewe mu Rwanda, abahagarariye imiryango itari iya leta ndetse n’abanyamadini n’amatorero bikorera mu karere ka Nyamasheke.

Intumwa ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Bokasa Moise yatangaje ko abahagarariye imitwe ya politiki, imiryango itari iya leta ndetse n’abanyamadini mu karere ka Nyamasheke batoranyijwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora nk’abantu bahagarariye abandi Banyarwanda mu byiciro bitandukanye kugira ngo basobanukirwe neza ibijyanye n’amatora y’abadepite azaba mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2013, bityo na bo bazabashe kwigisha abo bahagarariye ku byatuma aya matora azagenda neza.

Bokasa yavuze ko ibi byiciro byahuguwe ari abafatanyabikorwa b’ibanze ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuko imitwe ya politiki ari yo itanga abakandida batorwamo abadepite, abanyamadini bahagarariye abaturage batandukanye kandi bakeneye inyigisho n’ubumenyi ku matora; naho imiryango itari iya leta cyangwa se sosiyete sivile ikaba ari yo yohereza indorerezi kandi ikaba igira ijambo mu bayoboke no ku bakorana na yo; bityo bakaba bakwiriye kugira ubumenyi bujyanye n’amatora kugira ngo nibanohereza indorerezi zibe zisobanukiwe n’itegeko rigenga amatora.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu, Bahizi Charles yasabye inzego zose zitabiriye aya mahugurwa ko zikwiriye gusobanukirwa akamaro k’amatora akozwe akozwe mu mucyo kugira ngo bazatange umusanzu mu migendekere myiza yayo, ari na byo byubaka imiyoborere myiza.

Ku bijyanye n’uruhare rw’imitwe ya politike itandukanye mu migendekere myiza y’amatora, Bahizi yavuze ko “U Rwanda ruyobowe n’ibitekerezo ndetse n’ibikorwa by’abaturage” kandi amashyaka yose akaba afite uruhare n’umusanzu wo kubaka igihugu.” Bahizi yongeyeho ko nubwo abo mu mitwe ya politike itandukanye bafite ibitekerezo bitandukanye, icy’ingenzi ari uko ibyo bitekerezo byose biganisha ku iterambere ry’igihugu kuko muri bose nta wutekereza ku cyasubiza inyuma igihugu.

Nyuma y’ibiganiro bagiye bagirira mu matsinda, abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko ubwabo bazagira uruhare mu kwitabira neza amatora ariko bakaba bazarushaho no gukangurira abo bahagarariye ibizatuma amatora y’abadepite yo muri Nzeri 2013 agenda neza. 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles