Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Intore ziri ku rugerero zakoze akazi katoroshye – Mayor wa Kayonza

$
0
0

Intore ziri ku rugerero zakozeUmuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John arashima intore ziri ku rugerero muri ako karere kuko zakoze akazi katoroshye. Mu bikorwa izo ntore zishimirwa ngo harimo kuba zarafashishije ubuyobozi guha abaturage ibyangombwa by’ubutaka, gufasha abayobozi gukangurira abaturage kugira isuku no kunoza imirire, ndetse no kubashishikariza gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza bwa Mituelle de santé.

Intore ziri ku rugerero ni abantu bakora ubukangurambaga butandukanye mu baturage cyane cyane mu bijyanye no kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, kandi ibyo bavuga bikumvikana kurusha uko abayobozi babibwira abaturage, kuko baba bizewe n’ababyeyi ba bo nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza abivuga.

Agira ati “Twari dufite ikibazo turi ku kigereranyo cya 62% (mu bwisungane mu kwivuza), ariko kuva aho batangiriye urugerero twarazamutse dushoje umwaka tugeze kuri 81,3%”

Uruhare rw’abo banyeshuri rurakomeye cyane nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza yakomeje abivuga. Ati “Umwana yaragendaga akabwira iwabo ati njyewe ndabazi ntabwo mwavuga ko mwabura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga yo kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza. Kubera y’uko abazi yababwiza ukuri kandi babona ko ari umwana wa bo ubibabwira bakabyumva vuba”

Uretse ubukangurambaga abo banyeshuri bakoze kugira ngo abaturage bashishikarire kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, zanagize uruhare rukomeye mu gutanga ibyangombwa by’ubutaka. Ubusanzwe ibyo byangombwa bitangirwa mu tugari, kandi mu kagari haba abakozi babiri gusa ku buryo bitajyaga biborohere gutanga ibyo byangombwa mu baturage bitewe n’izindi nshingano baba babfite.

Abo banyeshuri ngo bafashe ibyo byangombwa bajya kubitanga mu midugudu, bikaba bimaze gutangwa ku kigereranyo 93,8% kandi mbere y’uko urugerero rutangira ako karere kari ku kigereranyo cya 52%.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza anavuga ko intore ziri ku rugerero zanashishikarije urubyiruko kwipimisha Sida no kwirinda ibiyobyabwenge, banerekera abaturage uburyo bwo gukora uturima tw’igikoni no gukora ubusitani.

Kugeza ubu ngo hari aho usanga abaturage basigaye bumvira intore ziri ku rugerero kurusha uko bumvira abayobozi bo mu nzego z’ibanze nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza abivuga. Ati “Hari aho twagiye tubasura ukumva abaturage baravuga bati ariko bano bayobozi bashya baje ni bo bavuga bikumvikana, ntabwo badukanga baradusobanurira bikumvikana rwose, ariko ba gitifu baradukangaga”

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles