Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Ruhango: kuba abaturage baregerejwe ubuyobozi n’ibyo kwishimirwa- Mayor Mbabazi

$
0
0
Umyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier yemeza ko ubuyobozi bwamaze kwegerezwa abaturage

Umyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier yemeza ko ubuyobozi bwamaze kwegerezwa abaturage

Umyobozi w’akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, avuga ko akarere ayoboye ubu ubuyobozi bwamaze kwegerezwa abaturage nk’uko byemejwe na Leta.

uyu muyobozi akaba asaba abaturage bagana inzego z’ibanze ko bakwiye kwishimira ko serivise zose bakeneye zamaze kubageraho kandi bakazibona vuba.

Mu kwemeza ibi  Mbabazi avuga ko ibi bishimangirwa n’uko ubu mu karere abereye umuyobozi nta murenge n’umwe usigaye utagira aho ukorera.

Ikindi ngo ni uko mu tugari 59 tugize aka karere ka Ruhango utugera kuri 47 tumaze kubona inyubako zatwo kandi zijyanye n’igihe, naho 12 dusigaye ngo natwo twemeje ko mu mihigo y’uyu mwaka tugomba kuba twuzuye.

Avuga ko ibi byose byagezweho kubera iyi mandat y’abadepite irimo gusoza imirimo yayo, akaboneraho umwanya wo gusaba abaturage kuzitabira amatora y’abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka mu kwezi kwa 9, kandi bagatora abo babona bazabagirira akamaro, kuko ngo iyo batoye neza nibyo bituma ibi byose bibageraho.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles