Nyagatare: Guharanira kwigira, gufata neza no kubungabunga ibikorwa by’amaboko yabo nibyo byasabwe abaturage b’umurenge wa Karama akarere ka Nyagatare kuri uyu wa 25 Gicurasi,2013 hari mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi wakozwe abaturage b’uyu murenge n’abakorerabushake ba komisiyo y’amatora mu karere ka Nyagatare bafatanya gutegura no gukusanya bimwe mu bikoresho bizifashishwa mu kubaka ibyumba by’amashuli by’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ku rwunge rw’amashuli rwa Ndego.
Ibikorwa byakozwe ni ugucukura umusingi ahazubakwa ibyumba 5 byiyongera ku bindi 25 urwunge rw’amashuli rwa Ndego rusanganwe. Gusa ngo ntibyari bihagije ugereranije n’umubare w’abanyeshuli bahiga no kuba umwaka utaha hagiye gushyirwa imyaka 12 y’uburezi bw’ibanze.
Mugire Chrystophe uyobora amatora mu turere twa Nyagatare na Gatsibo avuga ko bahisemo gufatanya n’abaturage muri uyu muganda hagamijwe kubongerera imbaraga mu gikorwa cyo kwiyubakira amashuli ariko nanone ngo nina byiza kubegera muri iki gihe hitegurwa amatora y’abadepite kugira ngo bayabasobanurire bityo imigendekere yayo izabe myiza.
Uruhare rwabo mu kwiyubakira ibyumba by’aho abana babo bazigira ngo ni ingenzi nk’uko byumvikanye mu buhamya bwa bamwe mu baturage. Uwerumubiri Evariste ashima leta ku gitekerezo cyo kubegereza amashuli kuko n’abadafite amikoro abana babo batabura amahirwe yo kwiga.
Naho kuba aya mashuli yubakwa harimo uruhare runini rwabo, Uwerumubiri avuga ko amafaranga leta yagakoresheje mu kuyubaka akoreshwa ibindi bitezimbere abanyagihugu.
Ibikorwa nk’ibi byo kugira uruhare mu bibakorerwa ngo ninabyo bituma intego yo kwigira igerwaho.
Mukarubibi Fatina umukomiseri muri komisiyo y’igihugu y’amatora wifatanije n’abaturage ba Karama muri uyu muganda, yabasabye kubungabunga ibikorwa bikoreye ubwabo kugira bitangirika ariko nanone abibutsa ko bakwiye kujya babyitabira cyane kuko aribwo bihesha agaciro.
Ubutumwa nk’ubu kandi nibwo bwatanzwe na Mutabaruka Fulgence umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyagatare, wasabye abaturage by’umwihariko gushishikarira ibikorwa nk’ibi aho gutegereza ak’imuhana kaza imvura ihise.
Uretse gusiza no gucukura umusingi ahazubakwa, hanatunzwe umucanga munini n’umuto n’amabuye.
Uyu muganda wakozwe n’abaturage, abakoreabushake ba komisiyo y’amatora baturutse mu mirenge yose igize akarere ka Nyagatare, ingabo na Polisi by’igihugu wahawe agaciro k’amafaranga y’uRwanda miliyoni 3 n’ibihumbi Magana 8 na 19 900.