Mu muganda usoza ukwezi wo ku itariki 25 Gicurasi 2013, abaturage b’Akarere ka gatsibo mu Mirenge ya Kiziguro, Muhura, Murambi na Remera, biyubakiye umuhanda uhuza iyo mirenge yose uko ari ine.
Mu butumwa Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise yagejeje kubari bitabiriye uyu muganda yabanje kubashimira cyane ubwitange bagaragaje mu kwiyubakira ibikorwaremezo, agaruka ku ndangagaciro yo kwigara no kwihesha agaciro.
Ruboneza ati:” iki gikorwa twikoreye ubwacu kiragaragaza ko n’ibindi byose tubyishoboreye, uyu muhanda wari umaze igihe kinini ubangamiye ubuhahirane hagati y’iyi mirenge yose ariko ubu ntibizongera, dukwiye gukomeza kwigira tudategereje akimuhana”.
Mu nama isoza igikorwa cy’umuganda, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Uwimpuhwe Esperence, mu kiganiro yatanze yashishikarije abaturage kurushaho kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, avuga ko byari bimaze kugera ku rugero rushimishije ngo kuko ubu Akarere kamaze kugera kuri 88% kavuye kuri 64.8%.
Muri gahunda z’ubuzima kandi abaturage basabwe kwitabira gahunda yo kwisiramuza ku bushake kuko ari isuku kandi bikanagabanya ubwandu bwa virusi itera sida, abagore batwite n’abonsa bo basabwe kwitabira kurya inryo yuzuye bakora uturima tw’igikoni.
Uyu muhanda wakozwe uturuka kuri kaburimbo ya Kigali-Nyagatare mu Murenge wa Kiziguro muri Gatsibo ugahuza Imirenge ya Muhura, Murambi na Remera. Uyu muganda kandi bikaba byari biteganyijwe ko witabirwa na Nyakubahwa Minisititri w’Intebe ariko biza guhinduka ku munota wa nyuma.