Bamwe mu bitabiriye inama ya JADF.
Kuri uyu wa kabiri tariki 21/05/2013, ikigo gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) na Komite nyobozi y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere baganiriye ku zindi nshingano zanozwa, JADF zigatuma irushaho kuba moteri y’iterambere mu Karere.
Jean Paul Munyandamutsa wari uhagarariye ikigo cya RGB asanga ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ritarabasha gukora neza ku rwego rw’umurenge, bityo rikaba ridafite ijambo mu bikorerwa abaturage.
Riramutse rikora neza ngo ryaba umuyoboro w’amakuru yagezwa ku nzego zo hejuru, abaturage bagaragaza ko ibyo bakorerwa uko bishyirwa mu bikorwa aho gutangwa n’ubuyobozi bw’ibanze gusa.
Abitabiriye inama berekana ko n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa ryagombwe kugira uruhare mu kongerera ubumenyi abanyamuryango b’amakoperative ku kijyanye n’imikorere n’uburenganzira bwabo.
Basanga habayeho ibihembo by’ishimwe ku makoperative akomeye n’aciriritse buri mwaka bwatuma imicungire y’amakoperative yaba myiza kuko yaharanira gukora neza igihe cyose ngo azahembwe.
Komisiyo za JADF zigiye kwiga by’umwihariko izo nshingano nshya zikazashyikirizwa RGB mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu 2013.
↧
Gakenke: Harakusanywa ibitekerezo by’ibyo JADF yakora ngo irusheho gutanga umusaruro
↧