Akarere ka Nyamasheke karagaragaza ko gafite gahunda ihamye yo kwesa imihigo kagombaga gushyira mu bikorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari urangira wa 2012-2013.
Ibi byagaragajwe kuri uyu wa kabiri, tariki ya 21/05/2013 ubwo ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwakoraga isuzuma ribanziriza irya nyuma ry’imihigo mu karere ka Nyamasheke.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Celestin wari uyoboye itsinda riturutse ku Ntara mu rwego rwo kureba aho uturere tugeze dushyira mu bikorwa imihigo Umuyobozi w’akarere yasinyanye na Perezida wa Repubulika, yavuze ko iri genzura rikozwe mu rwego rwo gutegura uturere tw’Intara y’Iburengerazuba ku isuzuma ryo ku rwego rw’Igihugu no kugira ngo harebwe aho tugeze kugira ngo nibiba ngombwa hatangwe inama z’ibigomba gushyirwamo imbaraga kurusha ibindi.
Guverineri Kabahizi yagaragaje ko hari uturere tumwe na tumwe dukora ibikorwa byinshi ariko ntitubashe kubisobanura no kubishakira gihamya, bityo bikatubuza amanota mu gihe cy’isuzuma ry’imihigo. Ikindi iri tsinda ryo ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba rikurikirana ni ukureba niba ibigaragara mu nyandiko ari na byo bigaragara ahakorerwa ibikorwa ku gasozi (kuri terrain).
Muri iki gikorwa cy’isuzuma, Guverineri Kabahizi yashimiye akarere ka Nyamasheke uburyo kagiye kitwara neza mu mihigo y’imyaka yatambutse kandi ashima gahunda nziza y’imikorere y’akazi igaragara muri aka karere ka Nyamasheke.
Uyu muyobozi akaba yongeye kwibutsa ko buri muntu wese afite uruhare kugira ngo imihigo Umuyobozi w’akarere, mu izina ry’abaturage ayobora yagiranye na Perezida wa Repubulika ibashe kugerwaho uko bikwiye.
Nyuma yo kwerekana ibijyanye n’inyandiko zigaragaza imihigo yamaze kugerwaho ndetse n’indi ikiri mu nzira aho igeze, itsinda ryo ku Ntara y’Iburengerazuba ryakomezanyije n’iry’akarere ka Nyamasheke kugira ngo harebwe koko niba ibyanditse biri no mu bikorwa ku gasozi aho bikorerwa.
Iri suzuma ribaye ni ryo ribanziriza irya nyuma rizakorwa n’urwego rw’Igihugu mu kwezi gutaha kwa Kamena, ari na rwo ruzatanga amanota azahesha uturere kwesa imihigo cyangwa se gutsindwa mu ruhando.
Muri rusange, akarere ka Nyamasheke kagaragaza icyizere cy’uko kugeza mu mpera z’uku kwezi kwa Gicurasi, imihigo hafi ya yose
↧
Nyamasheke: Isuzuma ry’imihigo ribanziriza irya nyuma ryagaragaje ko akarere gahagaze neza
↧