Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2013, nibwo Intara y’Iburengerazuba yohereje itsinda ryo gusuzuma uburyo imihigo ya 2012-2013, igenda ishyirwa mu bikorwa. Ibi bikaba bibaye mu gihe umwaka w’ingengo y’imari ugenda usatira umusozo.
Ubwo hasuzumwaga uko akarere kagenda kesa imihigo,Jabo Paul umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba,wari unayoboye itsinda ryasuzumaga,yavuze ko nyuma y’ibyo yari amaze kubona,yashimiye abakozi b’aka karere bitewe n’uko imyumvire yabo yazamutse.
Avuga ko aba bakozi,usanga bafite imihigo yabo kandi banafite igenamigambi ry’iyi mihigo. Ikindi kandi abakozi bakaba bakurikirana uburyo iyi mihigo ishyirwa mu bikorwa. Yongeraho ko abakozi b’aka karere barangwa n’ubufatanye mu kazi kabo ku buryo hagaragaye ibibazo bafataniriza hamwe mu gushaka uburyo byakemuka mu rwego rwo kwesa imihigo.
Gusa Jabo avuga ko ihakiri ibibazo bitewe n’uko hakiri imihigo basanze ikiri hasi. Ubwo hasuzumwaga imihigo,nko ku bijyanye n’inyubako z’amazu y’abarimu,imirenge SACCO,ibikorwa remezo nk’imihanda hamwe na hamwe akaba ari imwe mu mihigo yagiye igaragaramo utubazo.
Ku bijyanye n’ubujyanama,Jabo akaba yavuze ko ikintu yasanze kigomba kunozwa cyane ari ukubika impapuro zerekana neza amateka y’ibikorwa ku buryo hagize ubishaka yahita abibona mu nyandiko. Yongeraho ko usanga ibintu bikenewe mu mihigo bihari,ariko kubishyira ku murongo mwiza bikaba bikiri ikibazo kuri bamwe.
Jabo yongeraho ko inama yagira aka karere ari ukugomya kunoza imikoranire n’ubufatanye hagati y’abaturage n’ubuyobozi kugira ngo uruhare rwa buri wese mu gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje rugerweho.
Yasabye ko ibikorwa by’iterambere ry’abaturage bigomba kurushaho kwitabwaho kuko ari nabyo ahanini bikunze kwitabwaho mu isuzumwa ry’imihigo. Akaba avuga ko icyifuzwa ari uko aka karere kaza mu myanya 10 mu kwesa imihigo.
Image may be NSFW.
Clik here to view.
Mayor w’akarere ka Nyabihu yavuze ko inama zose bagiriwe ngo imihigo izarusheho kweswa neza bazazishyira mu bikorwa
Mayor w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,avuga ko mw’izina ry’akarere bishimiye inama bagiriwe n’ikipe yabasuye ije gusuzuma aho bageze. Yongeyeho ko mu byumweru 3 bisigaye ngo ibikorwa byo kwesa imihigo bikorwe,bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo akarere kazarusheho kugera kubyo kiyemeje mu mihigo mu buryo bwiza. Avuga ko akarere kaje kaje ku mwanya mwiza byaba ari ishema.