Kuri uyu wa 20/05/2013 komisiyo y’igihugu y’amatora yahuguye abakozi batandukanye barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka Kirehe hamwe n’abavuga rikijyana muri aka karere ku matora, bakaba bahawe gahunda y’uko amatora y’abadepite ari gutegurwa n’uko azakorwa muri uyu mwaka.
Komisiyo y’igihugu y’amatora ifite inshingano zo gutegura no kuyobora amatora y’inzego z’ibanze, ay’abagize inteko ishinga amategeko imitwe yombi, aya Perezida wa Repubulika, aya Referandumu n’andi matora itegeko ryagenera komisiyo y’amatora,I fite kandi n’inshingano yo gutegura no gutanga inyigisho z’uburere mboneragihugu ku matora.
Kayiranga Rwigamba Frank ni umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’amatora mu ntara y’iburasirazuba avuga ko bahisemo gukorana amahugurwa n’abavuga rikumvikana kugira ngo babashe kuba bafasha abaturage kugira imyumvire mu gihe cy’amatora y’abadepite mu bikorwa bitandukanye. akomeza avuga ko mu rwego rwo gufasha abatora gusobanukirwa neza n’ibijyanye n’amatora y’abadepite ateganijwe tariki ya 16-18 Nzeri 2013, komisiyo y’igihugu y’amatora yateguye amahugurwa ku bantu batandukanye akaba ariyo mpamvu uyu munsi bahuguye abavuga rikijyana barimo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, avuga kandi ko bari kuganira nabo kugira ngo bamenye ko amatora Atari aya komisiyo y’amatora ahubwo ari ayabo, akaba avuga ko hari uburyo bwakwifashishwa mu kwireba ku marisiti no kwiyimura kuri lisiti y’itora ukoresheje ikoranabuhanga ari nabyo akangurira abantu kuba bakoresha haba gukoresha mudasobwa cyangwa se terefone zigendanwa.
Bihoyiki Léonard, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigina witabiriye amahugurwa avuga ko kuba baje muri aya mahugurwa bigiye kubafasha gufatanya n’abaturage gusobanukirwa n’ibijyanye n’amatora akaba avuga ko nabo nk’abavuye mu mahugurwa bigiye kubafasha bagasobanurira abaturage uburyo amatora azakorwa mu mucyo no mu bwisanzure.
Kayisanabo Eugenie ni umwe mu bashinzwe amatora mu murenge wa Nyarubuye avuga ko amahugurwa abafashije gukomeza gusobanura neza uburyo amatora azakorwa kuko bahawe amahugurwa bari kumwe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa.
Amatora y’abadepite ateganijwe kuzaba ku itariki ya 16-18 Nzeri 2013 abemerewe gutora ni abujuje imyaka 18 y’amavuko cyangwa bazaba bayujuje ku munsi w’itora, batuye mu Rwanda cyangwa mu mahanga, abatuye mu Rwanda biyandikishiriza mu midugudu batuyemo naho abari mu mahanga bakiyandikishiriza muri Ambasade z’u Rwanda mu bihugu batuyemo.