Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Byimana: kuba nta muntu waguye mu kigo ntibyababuza kwibuka abaguye ahandi-Nyirabukeye Adeline

$
0
0
Abayobozi b’ikigo nderabuzima cya Byimana n’izindi nzego bajya kunamira imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Byimana

Abayobozi b’ikigo nderabuzima cya Byimana n’izindi nzego bajya kunamira imibiri ishyinguye mu rwibutso rwa Byimana

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima cya Byimana mu karere ka Ruhango, buravuga ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ngo nta murwayi cyangwa umuganga wigeze ahagwa, gusa ngo nubwo bagize aya mahirwe ariko ntibyababuza kwibuka abaguye ahandi ndetse bakanifatanya n’abaharokokeye.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’iki kigo nderabuzima cya Byimana Nyirabukeye Adeline mu muhango wo kwibuka abatutsi bazize jenoside.

Ku gicamunsi cya tariki ya 14/05/2013, nibwo abakozi b’iki kigo nderabuzima, abacitse ku icumu mu murenge wa Byimana, ingabo, abapolisi n’abandi bakoze urugendo rwahereye kuri iki kigo nderabuzima bajya kunamira imibiri y’abashyinguye mu rwibutso rwa Byimana bahava basubira ku kigo nderabuzima ahatangiwe ubuhamya butandukanye.

Nyirabukeye Adeline  umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Byimana yavuze ko iyi ari inshuro ya kabiri bibuka abatutsi bazize jenoside, ibi ngo bakabifatanya no kuremera abatishoboye aho kuri uyu umunsi haremewe umukecuru Mukaruhanga Josephine ubana n’umwana we ufite ubumuga, bakaba bamugeneye inkunga irimo ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye.

Gasirabo Claver wari uhagarariye akarere ka Ruhango muri uyu muhango, yashimiye uburyo abaganga bakoraga muri iki kigo nderabuzima bitwaye, ngo kuko amateka ya jenoside agaragaza ko henshi mu bigo abakozi aribo bagambaniraga bagenzi babo.

Akaba yasabye abantu bose gukomeza guharanira ikintu cyose cyazasubiza abanyarwanda mu icura burindi cyane cyane birinda impuha zaturuka hirya no hino.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles