Police mu karere ka Karongi iratangaza ko mu mirenge hafi ya yose hakomeje kugaragara ibyaha by’ubwoko bwose kandi bikagira ingaruka ku mutekano w’akarere muri rusange. Ibi ni ibyavugiwe mu nama y’umutekano yaguye yateranye kuri uyu wa kabili 14-05-2013 ku cyicaro cy’akarere ka Karongi, yari ihuje ba gitifu bose b’imirenge, ubuyobozi bw’akarere, abahagarariye ingabo na police.
Nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa police mu karere ka Karongi Chief Superintendant Paul Gatambira, ngo ibyaha by’ubujura ni byo ahanini bigaragara mu mirenge yose uko ari 13, hakaba n’ibyaha byo gukubita no gukomeretsa bigaraga nabyo mu mirenge yose.
Mu murenge wa Rwankuba ho hafite umwihariko w’ibyaha byo gusambanya abana ku ngufu bibera mu nkambi ya kiziba icumbikiye impunzi z’abanye Congo (RDC). Ibi byaha ariko ngo binagaragara mu mirenge ya Rubengera na Bwishyura dore ko ari yo mirenge ibarizwamo ibikorwa byinshi by’ubucuruzi, bityo hakaba n’inzererezi nyinshi ziteza umutekano muke.
Kuri iyi ngingo, abashinzwe umutekano bagiriye inama ubuyobozi gushyiraho inkambi y’agateganyo izajya yoherezamo abantu b’inzererezi bakagororwa umuco mbere yo gusubizwa iyo baturutse. Ukuriye police yatanze urugero rw’akarere ka Ruhango aho byamaze gukorwa kandi bigatanga umusaruro mwiza.
Mu karere ka Karongi bene iyo nkambi irahari aho bita Bwakira, ariko nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Hakizimana Sebastien wari uyoboye inama, icyo kigo ngo ntago cyashyizwemo imbaraga nyinshi bigatuma nta musaruro ugaragara gitanga.
Zimwe mu nzererezi ziba mu mujyi wa Kibuye zivuga ko zajyanywe inshuro zirenga imwe muri icyo kigo ariko zikabasha kugitoroka. Hakizimana Sebastien yijeje inama y’umutekano yaguye y’akarere ko bagiye kubihagurukira.
Ibindi byaha ngo byafashe intera ndende mu kwezi gushize (Mata 2013), ni ibyaha byo gukubita no gukomeretsa bivugwa mu mirenge itatu, Gashari, Mutuntu na Twumba.
Mu mirenge ya Rubengera na Bwishyura ifatwa nk’imirenge y’imigi, hanavugwa ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano n’amafaranga y’amakorano, usibye ko no mu murenge wa Twumba havugwayo ikoreshwa ry’impapuro mpimbano. Aha umuyobozi wa Police yavuze ko bidasanzwe kuva bene ibyo byaha mu mirenge y’icyaro.
Nyuma yo kugaragaza ibyo byaha byose, abakuriye police n’ingabo ndetse n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Hakizimana Sebastien wari uyoboye inama, basabye ba gitifu guharukira ikibazo cy’abateza umutekano muke mu mirenge yabo, cyane cyane bakibanda ku guca ibiyobyabwenge kuko ahanini ari byo ntandaro y’urugomo n’amakimbirane ya hato na hato.
Ikindi basabwe gushyiramo imbaraga ni ugukoresha ikaye yandikwamo abinjira n’abasohoka mu midugudu, kuko bimaze kugaragara ko henshi batabiha agaciro, ugasanga ibyaha byinshi bikorwa ariko ba nyirabayazana ntibamenyerwe irengero.