Mu gihe u Rwanda rukiri mu gihe cy’iminsi ijana hibukwa jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994, tariki ya 12/05/2013, mu murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe habereye igikorwa cyo kwibuka by’umwihariko abatutsi bazize jenoside mu cyahoze ari komini Rukondo ubu cyabaye umurenge wa Mbazi.
Uyu muhango wabimburiwe no gushyira indabo mu mugezi wa Mwogo hagamijwe kunamira abatutsi bayiroshywemo ndetse n’abaroshywe mu yindi migezi n’inzuzi kuva kera mu myaka ya 1963 hakanatangirwa ubuhamya, ndetse n’urugendo rwakozwe n’abaturage n’abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango baturuka hirya no hino baza ku biro by’umurenge wa Mbazi ahabereye uyu muhango.
Mu butumwa bwatanzwe n’uwavuze mu izina ry’imiryango yaburiye ababo muri uyu murenge wa Mbazi Munyentwali Alfred, yasabye abanyarwanda guhinduka bakava mu bunyamaswa biyambitse mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, maze bakambara ubumuntu n’ubunyarwanda.
Ati: “Ntabwo turi babi ahubwo twari babi, ubwo rero turahindutse kandi bitari ukonguko twaba dufite akaga. Abanyarwanda ba hano twabaye babi, twakoze ibibi, uyu mwanya ni uwo gukora neza tugakiza bene wacu tukabaremera kugira ngo bigire, kuko kwigira kwabo ni ishema ryacu”.
Ubu butumwa busaba abanyarwanda guhinduka bwashimangiwe n’umuyobozi w’umugi wa Kigali, Ndayisaba Fidele uvuka muri uyu murenge wa Mbazi wasabye abana babyiruka kwitandukanya n’amateka y’ababyeyi babo kuko ngo igisabwa ari uguhitamo neza gusa, kandi ngo n’abakuru baramutse bafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’amateka mabi nta kabuza babigeraho.
“Abana babyiruka ntibashobora kwitandukanya n’ababyeyi babo, ariko bashobora kwitandukanya n’amateka y’ababyeyi babo. Rubyiruko bana muri hano biroroshye cyane ni uguhitamo gusa. Ni uguhitamo ikiza kandi igishimishije murabyirukira mu Rwanda rwiza rubatoza ineza, rubarinda ikibi, nta mpamvu yo kudahitamo neza. Abakuru nabo dushobora gufata icyemezo biri mu bushobozi bwacu bwo kwitandukanya n’amateka mabi yaranze u Rwanda,” Ndayisaba.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile yasabye abitabiriye kwibuka by’umwihariko abatutsi baguye mu murenge wa Mbazi ko impanuro bahawe bazigira izabo kandi yizera ko bagiye kwerekana itandukaniro n’abagize uruhare muri jenoside ndetse bakanitandukanya n’ubuyobozi bubi bwayiroshyemo abaturage.
Iyi komini Rukondo ndetse n’icyahoze ari perefegitura ya Gikongoro muri rusange ni hamwe mu habaye ubwicanyi ndengakamere dore ko ahenshi jenoside yatangiye mbere y’ahandi muri 1994, ndetse no mu mwaka wa 1963 mu gihe hatwikirwaga abatutsi hakicwa n’abagabo ngo hasigaye mbarwa ndetse hari n’imiryango yishwe bahereye ku murongo ku buryo hari iyahise izima.