Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rubavu : ubuyobozi wahamagariye abaturage kwicungira umutekano

$
0
0

Rwanda | RubavuDist

Nyuma y’ibikorwa by’ urugomo n’ubwicanyi byagaragaye mu mirenge igize akarere ka Rubavu irimo Bugeshi na Busasamana aho bamwe mubaturage bakoresha intwaro mu kwica abandi, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwongeye guhamagarira abaturage guhagurukira kwicungira umutekano no kuba ijisho rya mugenzi w’undi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan akaba avuga ko buri muturage yagombye kumva ko umutekano umureba kandi iyo wangiritse bimugiraho ingaruka, kabone niyo bitaba iwe mu urugo, umutekano mucye w’umuturanyi ntiwatuma atuza.

Sheikh Bahame akaba avuga ko kwangirika k’umutekano ari inzitizi yo gutera imbere mu gihe umutekano ugezweho iterambere n’imibereho myiza biba bigeze kubaturage kuko bakora kandi bakabaho neza.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gisurasi mu murenge wa Bugeshi nibwo umwe mubaturage wari usanzwe ari local defence akoresheje imbunda yishe umuryango w’abantu 3 barimo umugabo n’umugore hamwe n’umwana umwe. .

Bamwe mubaturage bakavuga ko uyu mugore wishwe yari yarabyaranye abana 2 n’umugabo wabishe, ariko bari baratandukanye, uyu mugore yishakira undi mugabo bari barabyaranye umwana umwe nawe wishwe, hagasigara abana 2 nyiri ukubica yaretse kugira ngo bazazugure uyu muryango witabye Imana.

Amakimbirane mu miryango akaba akomeje kuba imbarutso y’ubwicanyi mu miryango, aho imiryango ikwiye gucyemura ibibazo bitaragera aho bicana, nubwo ngo imiryango yose yagombye kubana isezeranye maze yagirana ikibazo igacyemurwa n’amategeko nkuko byemeza na Harelimana Thomas ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rubavu.

Harelimana avuga ko uretse gucyemuza ibibazo amategeko ngo hari ubundi buryo abayobozi bari bakwiye gukoresha mu kwirinda ko aho bayobora haba ibibazo igisubizo ngo ni ukuba hafi abaturage, bagacyemurirwa ibibazo bitaragera aho bifata intera yo kuba umuturage yakwihanira.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792