Mugihe hashize igihe kitari gito hatangijwe ubukangurambaga k’ugutanga service nziza mu cyiswe « Na yombi », abatuye akarere ka Ngoma baravuga ko ingufu zashyizwe muri icyi gikorwa zigenda zitanga umusaruro.
Ibigo bya leta ndetse no mubikorera niho havugwa ko ibintu byagiye bihinduka ku mitangire ya service myiza nubwo hari ahakiri inyuma mu mitangire myiza ya service.
Mukiganiro n’abaturage batandukanye batuye akarere ka Ngoma twasanze ahantu hatandukanye, bemeje ko ubukangurambaga (campaign) n’ingufu ubuyobozi bwashyizemo ngo hanozwe imitangire ya service byatanze umusaruro mwiza.
Umukobwa twasanze muri restaurent yagize ati :Akarere ka Ngoma kagerageza kugenzura imikorere y’amarestaurant ndetse n’amasuku n’uburyo umukiriya yakirwa neza. Ubundi wasangaga umuntu bamubwira nabi bareba amafaranga aho kureba umukiriya. »
Uwitwa Hussein we abona ko ubuke bw’abantu bakoraga business mu myaka ishize nabwo bwatumaga service zitangwa ziba mbi kuko wasangaga ubikora ari umwe ntahandi wajya. Ibyo ngo bigatuma atakwitaho kuko aziko n’ejo uzagaruka.
Yagize ati « Ubundi wajyaga muri hotel cyangwa restaurent ugasanga ntibakwitayeho wanakenera kuba hari icyo bagufasha bakakubwira nabi ngo ishyura cyangwa ubireke. ariko kubera ko babaye benshi agufata neza ngo ejo uzagaruke, kandi na leta ibishyiramo imbaraga yigisha gutanga service nziza. »
Mu kiganiro ku mitagire ya service umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba ,Uwamariya Odette, aherekejwe n’abayobozi b’uturere two muri iyi ntara bagiriye kuri Radiyo izuba ikorera mu karere ka Ngoma, mu mpera z’umwaka ushize wa 2012 yavuze ko ubuyobozi butakihanganira uwo ariwe wese wagaragaza gutanga service mbi yaba yikorera cyangwa akorera leta.
Yagize ati « Njye ninza muri restaurent, muri hotel, cyangwa banki ntabwo nzabyihorera ngo ni uko ntakora muri iyo restaurent cyangwa banki, bizaba bindeba. Ndagirango tugarure indangagaciro yo kubaha umuntu uwo ariwe wese, yaba umukiriya ukugana cyangwa iwawe murugo. »
Nubwo ariko imitangire ya service ishimwa ko igenda iba myiza hari ahagitungwa agatoki ko bagitanga service mbi. Abavuganye bose n’itangazamakuru twasanze mukarere ka Ngoma, e bemezaga ko mu buvuzi hakenewe kongerwa service nziza.
Uwingabiye yagize ati « njye nabuze ikibura ngo kwa muganga batange service nziza, usanga ahenshi batita kubarwayi uko bikwiye,abandi babwira nabi umurwayi,leta ikwiye kuhashyira ingufu. Iyo ugiye mumavuriro yigenga usanga batanga service nziza ariko wajya mu ya leta ugasanga hari iki kibura.»
Si ubwa mbere uru rwego rw’ubuvuzi ruvuzweho gutanga service mbi kubarwayi kuko no mu mwaka washize muri iki kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, abantu bagaragaje ko kwa muganga hakenewe kongerwa service batanga.