Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rulindo: hateranye Inama idasanzwe ku birebene n’ibiza bimaze iminsi byibasiye aka karere.

$
0
0

Rulindo: hateranye Inama idasanzwe ku birebene n’ibiza bimaze iminsi byibasiye aka karere.Kuri uyu wa mbere tariki ya 5/5/2013, mu karere ka Rulindo hateraniye inama idasanzwe yahuzaga abayobozi n’abafatanyabikorwa muri aka karere ku birebana n’icyakorwa mu gukumira Ibiza, no gufasha abahuye n’ingaruka zikomeye kuri ibi biza.

Ku birebana no kureba uko abagezweho n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 2/5/2013, abayobozi mu karere bafashe ingamba zo kureba uko imiryango yarokotse iki cyiza yafashwa mu nzira za vuba.

Abavuye mu byabo babashije kurokoka ibitengu byahitanye abantu bagera ku icumi, amatungo, n’ibintu, bakeneye ibyangombwa by’ibanze birimo kubona ibyo kurya, imyambaro, n’aho kuba bakinze umusaya mu gihe ubuyobozi bw’akarere bukibashakira aho gutuzwa bikwiye.

Abana nabo bari mu bahuye n’ingaruka kuri ibi biza, aho bimuwe mu bigo bigagamo bakimurirwa mu bindi bigo bigaragara ko nta kibazo bahura nabyo.

Urugero ni aho abana bigaga mu kigo cy’amashuri cyari giherereye ku musozi witwa  Nzaratsi, bagomba kwimurirwa mu kigo cya Karambo aho ni mu murenge wa Cyinzuzi,umwe mu mirenge yashegeshwe cyane n’ibitengu by’invura.

Umuyobozi w’uyu murenge Madame Mujijima Julithe, akaba avuga ko hari ubufasha bw’ibanze aba bantu bahawe,bwarimo no kubageza kwa muganga ku babashije kurokoka iyi nvura.Avuga ariko ko hakiri byinshi bigikenewe.

Yagize ati”Hari ibyagombaga guhita bikorwa kugira ngo turamire ubuzima bw’aba bantu bahuye n’ibiza,birimo kubashakira udukoresho two mu rugo,amasahani,amasafuriya,utwenda,ibyo kwiyorosa.Ariko mu by’ukuri haracyakenewe ubufatanye mu nzego zose kugira ngo aba bantu babashe kongera kubona umutekano”

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo,Kangwagye Justus,wari uyoboye iyi nama yasabye abayobozi b’imirenge uko ari 17,igize aka karere,gukora ututonde nyakuri ku byangijwe n’iyi nvura,n’ibikenewe byose kugira ngo aba bantu basubuzwe mu buzima busanzwe.Ibi nibirangira bakabona gusaba inkunga muri MIDIMAR,no mu bafatanyabikorwa b’akarere

Yagize ati”Aba bantu ni abacu nitwe tugomba kubasubiza mu buzima busanzwe,mukore ibishoboka byose mutange imibare y’ibyangijwe n’ibikenewe,hanyuma dushake inkunga yo gufasha ababa bantu.”

Iyi nvura ikaba yarahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku icumi.Mu byangiritse harimo amatungo yapfuye, imyaka yangiritse, ibiraro 2  byarangiritse, amapoto ane nayo yakubiswe n’inkuba.

Abantu bari bakomeretse bajyanywe mu bitaro bari 9,ubu hasigaye abatatu bakiri mu bitaro.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles