Inyubako y’uruganda ruzatunganya ibikomoka kunanasi
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3/5/2013, mu karere ka Nyamagabe hatangijwe ku mugaragaro ukwezi kwahariwe urubyiruko, umuhango wabereye mu murenge wa Musange aho urubyiruko rwiyemeje kuba umusemburo w’iterambere.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe akaba n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko muri ako karere, Mugisha Philbert avuga ko muri uku kwezi hazibandwa ku bikorwa bishimangira gahunda yo kwigira, kuzigama, gukoresha ikoranabuhanga harimo n’imbuga nkoranyambaga no kugaragaza impano urubyiruko rufite.
Ati: “Harimo gukomeza ibikorwa byo guharanira kwigira, kwishakamo ibisubizo, kugira uruhare mu gukoresha ikoranabuhanga ndetse n’imbuga nkoranyambaga, bya byiza byose urubyiruko rukora rukabivuga. Harimo no gukomeza kwizigamira binyuze mu bigo by’imari. Hari n’icyumweru kandi tuzaharira gushaka impano zitandukanye urubyiruko rufite”.
Muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko, intore zo ku rugerero mu murenge wa Musange zitangaza ko uku kwezi kuzazigirira akamaro ngo kuko zizabona umwanya wo guhura, bakagirana inama bakabasha gutera imbere, bityo bagateza imbere n’umurenge wabo.
“Ndabona bizatugirira akamaro kubera ko nk’abajene bazabona akanya ko kuzajya bahura maze bagirane inama tubashe gutera imbere, maze umurenge wa Musange uhore uri indashyikirwa,” Umwe mu ntore zo ku rugerero mu murenge wa Musange.
Muri uyu murenge wa Musange watangirijwemo ukwezi kwahariwe urubyiruko, urubyiruko rwaho ruri kubaka uruganda ruzongerera agaciro inanasi n’ibitoki, rukoramo imitobe, ubu imirimo yo kubaka ikaba yararangiye, hasigaye gushyirwamo imashini nazo zamaze kuboneka.
Uru ruganda ruzatuma urubyiruko rw’umurenge wa Musange rubasha kwiteza imbere kuko ari urwarwo kandi rukaba ruzanahabona akazi ruri kubakwa ku bufatanye n’akarere biturutse mu ngengo y’imari y’akarere.
Mu karere ka Nyamagabe, urubyiruko rwarahiriye kuzaza ku isonga mu kwezi kwahariwe urubyiruko, ibi bikaba byumvikana no mu mihigo y’abarukuriye cyane ko umuyobozi w’akarere ari nawe uhuza ibikorwa by’inama y’igihugu y’urubyiruko muri ako karere.