Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rulindo: abayobozi barasabwa gutinyura abaturage gutanga amakuru ku bakwirakwiza n’abacuruza ibiyobyabwenge.

$
0
0

abayobozi barasabwa gutinyura abaturage gutanga amakuru ku bakwirakwiza n’abacuruza ibiyobyabwenge

Bimwe mu bibazo bihungabanya umutekano mu karere ka Rulindo,harimo kuba ibiyobyabwenge bikomeje kugenda bigaragara muri aka karere.

Muri aka karere bikaba bigaragara ko hari bamwe mu bacuruzi bacuruza inzoga zitemewe n’amategeko bitwa Abarembetsi.

Igiteye impungenge kandi ngo ni uburyo aba barembetsi usanga hari bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze babakingira ikibaba,birengagije ububi bw’iyo nzoga  hamwe  n’ingaruka mbi zigera ku wayinyoye n’ingaruka z’ibiyobyabwenge ziri ku muryango nyarwanda muri rusange.

Zimwe mu ngaruka zikunze kugaragara ku mpanvu yo kunywa ibiyobyabwenge muri aka karere ,harimo nko gufata abana n’abagore ku ngufu ,ubwunvikane buke buteza amakimbirane mu mu miryango,ikindi kigaragara ni abanyeshuri baterwa inda z’indaro batararangiza amashuri yabo.

Hari kandi imwe mu mirenge igize akarere ka Rulindo ahagaragajwe ko hagaragara ibiyobyabwenge.Ahagaragajwe ni nko mu Murenge wa Kisaro ,hari abacuruza inzoga zitemewe bazwi ku izina ry’Abarembetsi.

Aha hakaba havugwa ikintu cy’uko abayobozi bo mu midugudu baba babahishira ,kandi abanyweye iyi nzoga bahungabanya umutekano ,ku buryo n’abaturage ubwabo  batabasha kuvuga abo bayobozi cyangwa se  kwamagana ibyo bakora,ngo  batinya ko babagirira nabi.

Kuri iki kibazo ,ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo,bukaba bwarafashe umwanzuro w’uko Umuyobozi w’Umudugudu cyangwa Akagari, uzafatirwa mu makosa yo gushyigikira aba barembetsi azakurwaho,byaba na ngombwa agafatirwa ibihano.

Abayobozi mu tugari no mu midugudu,bafatanije n’abashinzwe umutekano muri aka karere ,bakaba basabwa,kurushaho kwegera abaturage mu rwego rwo kubatinyura, bagatanga amakuru ku bacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Kubera uburemere bw’iki kibazo,umuyobozi w’akarere ka Rulindo,akaba asaba abayobozi bose kugihagurukira,ku buryo gikemuka vuba na bwangu,bitarenze ukwezi kwa gatanu.

Ku kibazo cy’abana b’abakobwa bakomeza gutwara inda zidateganijwe,bigateza amakimbirane mu miryango,abayobozi basanga  umugoroba w’ababyeyi ukwiye gushyirwamo ingufu, ababyeyi bakaganiriza abana babo.

Ibyo umugoroba w’ababyeyi uzakora ngo ni ugusobanurira urubyiruko  ku byerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere, no kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,harimo n’icyorezo cya sida,ngo kuko ahanyura umwana ni naho izo ndwara zishobora kunyura.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles