Imibiri itatu yabonetse mu mudugudu wa Kibari mu kagari ka Gitwa mu murenge wa Mushubati kuwa mbere tariki 22/04/2013, ikaba ije isanga indi mibiri itanu na yo yari yabonetse mu kagari ka Cyarusera mu murenge wa Mushubati hagati mu cyumweru cy’icyunamo.
Imwe muri yo mibiri itanu yabonetse mbere mu buryo butunguranye mu gihe abaturage babaga barimo gukora amaterasi.
Muri ya minsi irindwi ishize y’icyunamo ni bwo abatuye hafi aho barimo abari bavuye muri TIG babwiye ubuyobozi ko muri ako gace ka Kibari hashobora kuba hatabye indi mibiri itatu.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mushubati bwahise bupanga gahunda yo kuhakora umuganda muri ako gace mu rwego rwo gushakisha iyo mibiri itatu basanga koko irahari bakaba barayibonye kuwa mbere tariki 22/04/2013.
Bayisanze itabye haruguru ku mutwe w’umurima usanzwe uhingwa, ariko ahantu hameze nk’ahari agashyamba, ikaba yahise ikurwamo kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro.
Ibiri ni yo yamenyekanye, undi wo ntabwo babashije guhita bawumenya. Umubiri umwe basanze ari uw’umuntu wari utuye hafi aho wagerageje guhisha abahigwaga, ariko na we aza kwicwa muri jenoside.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushubati, Munyamahoro Patrick, avuga ko bashishikariza abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro n’ubwo bamwe mu baturage bagifite ubwoba bwo kubivuga kubera ingaruka batinya ko zabageraho.
Bababwira ko hari uburyo butandukanye bashobora gutangamo amakuru burimo nko gushinga ahantu agati kaziritseho agatambaro gatukura, cyangwa se ufite ayo makuru akayageza ku wundi muntu yizeye mu buryo bw’ibanga. Ikiruta byose ariko ngo ni ukwerura umuntu akavuga aho azi neza cyangwa se akeka hashobora kuboneka iyo mibiri.
Mu mwaka ushize wa 2012 ngo hari imibiri itatu yabashije kuboneka hakoreshejwe uburyo bwo gushinga ahantu runaka agati kaziritseho agatambaro k’umutuku.
Iyo mibiri yose yabonetse iracyari mu murenge wa Mushubati ariko bakaba bateganya kuyizana ku rwibutso rw’akarere kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro mu mpera z’iyi minsi ijana y’icyunamo kuko ari bwo akarere ka Rutsiro gateganya gushyingura.