Hibukwa ku nshuro ya 19 abazize Jenoside bo mu murenge wa kansi mu karere ka Gisagara tariki 22/4/2013, hanashyinguwe imibiri y’abazize Jenoside 29, hanatangirwa ubutumwa ahanini buhamagarira abaturage kubana mu mahoro baharanira kwigira.
Igikorwa cyo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside, cyabanjirijwe n’igitambo cya misa hasabirwa abazize Jenoside ndetse n’imiryango basize.
Kubwimana Pascal,umwe mu barokokeye aha i Kansi, mu bwicanyi bwahabereye kuri iyi tariki ya 22 bukanakomeza nyuma y’aho,n’ubwo ababyeyi n’abavandimwe be bashize,agaragaza ko nyuma y’inzira y’umusaraba yanyuzemo, ubu yagerageje kongera kwiyubaka. Kubwimana akaba asanga guharanira kubaho no kwibeshaho ari uguhesha agaciro ababyeyi be bishwe kuko na bo ubwabo bamwifurizaga kuzaba umugabo. Kubwimana ibi akaba anabishishikariza n’abandi barokotse Jenoside mu rwego rwo kwigira.
Uhagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Kansi, na we asanga ku bacitse ku icumu kwigira bishoboka mu gihe bigizemo ikizere cyane ko banashyigikiwe na reta y’ubumwe muri gahunda zinyuranye z’iterambere.
Naho visi perezida wa IBUKA mu karere ka Gisagara, Hakizimana Camille asanga urubyiruko rubyiruka rutanga icyizere cyo kubaka igihugu kizima kuko rwo rwigigishwa ubumwe bitandukanye n’urubyiruko rwakoze Jenoside.
Ati «Ababyiruka ubu bafite amahirwe kuko babyirutse ku buyobozi bwiza, hari icyizerere cyo kubaka igihugu kitarangwamo umwiryane ahubwo giharanira gutera imbere kuko aribyo bigishwa bitandukanye n’abigishijwe gukora Jenoside »
Ati «Kwigira nicyo duharanira ariko nanone ntituzabigeraho nitudaharanira no kubana neza hagati yacu, kuko ntawatera imbere acanamo n’umuturanyi cyangwa umuvandimwe. Kubana neza rero niyo nzira izatugeza ku kwigira »Jenoside yakorewe Abatutsi ni imbuto y’urwango rwabibwe hagati y’Abanyarwanda.Uretse gutwara ubuzima bw’abantu,yanashenye ubukungu bw’igihugu. Hategekimana Hesron, umuyobozi wungirije mu karere ka Gisagara ushinzwe imali ubukungu n’iterambere asanga kwiyubakamo ubumuntu,abantu bagahindura imyumvire,bakabana mu mahoro ari inzira ikomeye yanatuma kwigira bishoboka hagamijwe kubaka igihugu.
Iyi mibiri 29 yashyinguwe muri uru rwibutso rwa Kansi, yavanywe hirya no hino mu tugari tugize umurenge wa Kansi. Hari n’iyavuye mu murenge wa Kigembe bituranye. Uru rwibutso rusanzwe rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 10.