Umuyobozi w’Intara y’iburasirazuba Madame Uwamariya Odette arasaba abakozi b’inzego zinyuranye bakorera mu karere ka Gatsibo kurushaho gukora cyane no gukorera hamwe nk’ikipe kugira ngo imihigo baba bahize imbere y’umukuru w’igihugu bajye babasha kuyesa nta nkomyi,kandi umusaruro batanga ube koko ugaragarira buri wese ugeze muri ako karere.
Mu rugendo rw’umunsi umwe yagiriye mu karere ka Gatsibo kuwa 24 Mata, 2013 Guverineri Uwamariya, byari biteganijwe ko asura ibikorwa by’iterambere binyuranye birimo ikigo cy’ubuvuzi bw’amatungo kirimo cyubakwa mu Murenge wa Kabarore, Hotel nayo ikiri kubakwa muri uwo Murenge ndetse n’ amwe mu makoperative y’abikorera akorera muri aka Karere.
Nyuma y’ibyo byose nibwo yagiranye inama nyungurana bitekerezo n’abakozi bo mu nzego zinyuranye zikorera muri kano karere, ndetse n’abayobozi b’Akarere aho baganiraga ku kunoza umurimo mu rwego rwo kwesa imihigo.
Bibukijwe ko gukorera ku mihigo ari itegeko kandi buri mukozi akagaragarizwa amanota ye ku gihe. Muri iyo nama kandi Guverineri Uwamariya, yatangaje ko yishimiye uko ibyo byose yasanze bihagaze mu karere ka Gatsibo.
Yabasabye ariko kutirara bakarushaho gukora cyane, bakora nk’ikipe, kandi umusaruro batanga ukivugira mu bagenderera aka karere bose.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yavuze ko izi mpanuro zibongeyemo izindi mbaraga mu mikorere yabo ya buri munsi.