Kwibuka ni ibyaburi munyarwanda n’undi wese uzi ububi bwa Jenoside, kikaba kandi igihe cyo gukomeza kwiyubaka no kwihesha agaciro. Ubu ni bumwe mu butumwa bwatanzwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse kuri uyu wa kabiri mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi ,umuhango wabereye i Kabuye mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara ahashyinguwe mu cyubahiro imibiri igera kuri 51y’abazize Jenoside.
Umuhango wo gushyingura mu cyubahiro imibiri 51 y’abazize Jenoside, wabanjirijwe n’igitambo cya misa cyaturiwe kuri uru rwibutso, hanunamirwa abahashyinguye bose basaga ibihumbi 43. Kampororo Francine umwe mu bari bahatuye warokotse Jenoside yatanze ubuhamya bw’ibyo yahuye nabyo kugeza arokotse.Yashimiye ingabo za FPR inkotanyi zabarokoye,ashimira Leta iyobowe na Perezida Paul Kagame uburyo yita ku mpfubyi n’abapfakazi, ikabafasha mu rugendo rwo kwigira barimo.
Uhagarariye IBUKA mu karere ka Gisagara Uwiringiyimana Emmanuel yagarutse ku ruhare rw’uwari Perezida wa Guverinoma yari yariyise iy’abatabazi Sindikubwabo Theodore wavukaga aho i Gisagara.Ngo aho kubegereza ibikorwa by’amajyambere yakanguriye abahutu baho kwica abatutsi.Yakomeje avuga ko insanganyamatsiko yo kwibuka duharanira kwigira Atari nshyashya ku barokotse jenoside kuko babitangiye kera.Yakomeje abasaba kongera umuvuduko muri urwo rugendo rwo kwigira kuko abarokotse jenoside baturuka kure ugereranyije n’abandi banyarwanda.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse yishimiye intambwe imaze guterwa mu bijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kuko mu myaka yashize hari aho wasangaga bititabirwa bigaharirwa bamwe,aho yongeye kwibutsa ko kwibuka bireba buri munyarwanda wese.Yasabye abarokotse Jenoside gukomeza gutwaza anasaba ko ibihe byo kwibuka byabera buri wese umwanya wo gukomeza kwihesha agaciro, kwiyubaka no kwigira.
Ati “Baturage ba Gisagara, ntawundi uzagutabara igihe wahuye n’ikibazo utari umunyarwanda mwene wanyu, umuturanyi mwene wanyu none rero nimureke dushyire hamwe, duharanire kwigira, kwiteza imbere no kwihesha agaciro tuanakumira icyashobora kongera kuducamo cyose”
Ku rwibutso rwa Kabuye hashyinguwe imibiri 51 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi hari hasanzwe hashyinguye imibiri igera ku 43113. Mu rwego rwo gukomeza guha agaciro abahashyinguye ndetse no ku bw’amateka akomeye y’umusozi wa kabuye mu gihe cya Jenoside, biteganyijwe ko uru rwibutso ruzatangira kuvugururwa mu minsi ya vuba kuko inyigo y’ivugururwa ryaryo yarangiye.