Quantcast
Channel: News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Rwamagana: Serivisi za Noteri zatangiye gutangwa mu mirenge yose

$
0
0

Serivisi za Noteri zatangiyeGuhera kuwa gatatu tariki ya 24/04/2013 abaturage babikeneye baratangira guhabwa serivisi zitangwa na Noteri mu mirenge yose igize akarere ka Rwamagana ku giciro cy’amafaranga igihumbi na Magana atanu y’u Rwanda buri kopi.

Ibi biratangazwa na Byaruhanga John Bossco ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Rwamagana nyuma y’aho kuwa 23/04/2013 ako karere kashyikirije abashinzwe irangamimerere mu mirenge yose ibikoresho bikenewe ngo batange izo serivisi mu mirenge bakorera ku buryo bwemewe n’amategeko.

Mu karere ka Rwamagana kose, izi serivisi zikenerwa cyane n’abaturage ku mpamvu zitandukanye zari zisanzwe zitangirwa ku cyicaro cy’akarere aho zatangwaga n’umukozi ubifitiye ububasha bita Notaire  ariko ngo Guverinoma y’u Rwanda imaze igihe yemeye ko izo serivisi zatangirwa ku rwego rwa buri murenge ngo abaturage bajye bazibona hafi.

Jean Maurice Ukobizaba usanzwe ari Noteri n’umunyamategeko mu karere ka Rwamagana yabwiye abashinzwe irangamimerere ko ako kazi gashya bahawe bakwiye kugakorana ubushishozi kuko bazahura na benshi mu baturage bashaka serivisi batanga, ariko bashobora kwihishamo ababeshya n’abashaka kwemeza inyandiko mpimbano n’izitari umwimerere.

Bwana Ukobizaba ati “Serivisi nyinshi abaturage badukeneraho ni ukwemeza ko inyandiko zifotoye zisa neza n’iz’umwimerere. Muzahura na bamwe bashaka kujijisha ngo mwemeze ko kopi bashaka ziteye neza nk’inyandiko z’umwimerere kandi mu by’ukuri bidahuye. Abo muzakanure cyane mubirinde, ndetse muzabashyikirize inzego z’ubutabera kuko ni abanyabyaha.

Ukobizaba avuga ko hari abaturage bamwe baba bashaka kunyura mu rihumye Noteri ngo yemeze inyandiko zitari zo, kandi ngo ababikora nabo biga amayeri yatuma batavumburwa. Abwira abahawe ubwo bubasha, Noteri yagize ati “Muzirinde cyane abantu baza gusaba serivisi za Noteri mu masaha yegereje ikiruhuko nka saa tanu n’iminota 50 cyangwa ku mugoroba saa kumi n’imwe zegereje. Baba bizeye ko mwananiwe cyangwa muri kwitegura gutaha, bizeye ko babaca mu rihumye.

Aba bakozi bashinzwe irangamimerere kandi bahawe impanuro z’uko badakwiye na rimwe kugira uwo basinyira izo nyandiko atishyuye amafaranga ateganywa n’itegeko, ngo dore ko hari abantu bamwe bitwaza icyenewabo n’ubucuti bagashaka guhabwa izo serivisi batazishyuye uko biteganywa n’itegeko.

Serivisi za Noteri zikenerwa cyane n’abashaka akazi, abiyandikisha mu mashuri n’abikorera ngo iyo bafite inyandiko zikomeye z’amasezerano bashaka gukoresha. Kuzegereza abaturage kuri buri murenge ngo biri muri gahunda ya leta yo kwegereza abaturage serivisi hafi y’iwabo, ariko ngo abazihabwa nabo bakwiye kuzisaba mu buryo buteganywa n’amategeko, birinda kwishora mu makosa ‘ibyaha byabakururira iibihano.

 

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 3792

Trending Articles