Mu karere ka Kirehe kuri uyu wa 17/04/2013, habereye inama yahuje task force yo kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw’igihugu na komite yo kubirwanya ku rwego rw’akarere bakaba bareberaga hamwe icyo ijisho ry’umuturanyi ryakoze mu rwego rwo guca ibiyobyabwenge.
Izi komite zahuye mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo ijisho ry’umuturanyi ryabafashije mu kurwanya ibiyobyabwenge,abitabiriye inama bavuga ko ijisho ry’umuturanyi rimaze gufasha mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge ku bintu byinshi bakaba bavuga ko baytumye ibiyobyabwenge bigabanuka ku buryo bugaragara, kuko ijisho ry’umuturanyi ryabafashije mu bikorwa bitandukanye.
Kabera Jean d’Amour ni umwe mu bagize komite y’ijisho ry’umuturanyi avuga ko mbere habaga kanyanga nyinshi mu murenge wa Mpanga, avuga ko kuri ubu ntazikihaba aho batangiye kwigisha abaturage ko ibiyobyabwenge ari bibi kandi bakabishyiramo ingufu,bakomeza bavuga ko komite zashyizweho zifasha mu buryo bugaragara mu kurwanya ibiyobyabwenge bakaba bavuga ko byagombye kujya biba byiza bagiye bashyiraho abarekeye aho kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge bakabwira abandi ububi bwabyo.
Abitabiriye inama kandi bavuga ko byaba byiza bagiye bigisha abantu bakareka kunywa ibiyobyabwenge ariko bakabashakira n’uburyo babashyira mu kwiga imyuga cyane cyane urubyiruko, abitabiriye inama bakaba basanze muri rusange ibyaha byaragabanutse bijyanye n’ibiyobyabwenge kuva hajyaho ijisho ry’umuturanyi,Kariwabo Charles ni umwe mu bari bayoboye itsinda ryo ku rwego rw’igihugu yavuze ko kuba ibyaba bijyanye n’ibiyobyabwenge byaragabanutse mu karere ka Kirehe bigaragaza ko ijisho ry’umuturanyi rifite akamaro muri rusange.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Murayire Protais avuga ko kuba ibiyobyabwenge bigenda bigabanuka komite yiswe ijisho ry’umuturanyi iri mu bafasha mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya ibiyobyabwenge aho bigisha urubyiruko kureka gukoresha ibiyobyabwenge, akaba avuga ko urumogi rukunze kugaragara mu mirenge ihana imbibe n’igihugu cya Tanzaniya igize akarere ka Kirehe ari uruba rwavuye mu gihugu cya Tanzaniya.